Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yatangaje ko abantu 70 batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba abagiye mu rugendo nyobokamana i Namugongo, ku munsi wo kwibuka abahowe Imana b’i Bugande.
Abatawe muri yombi barimo abagore babiri, abandi ni abagabo. Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko abenshi bakekwaho kwiba telefoni.
Yakomeje yizeza ko umutekano ucunzwe neza nubwo hari bamwe mu bitabiriye urugendo nyobokamana bumvikanye binubira imirongo miremire batondeshwa amasaha menshi ngo basakwe.
Ati “Inzego z’umutekano zikomeje gukora ubutaruhuka kugira ngo umunsi wo kwibuka abahowe Imana b’i Bugande ugende neza nta kibazo kibayeho”.
Onyango yashimiye abitabiriye urugendo nyobokamana bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano kandi bakubaha amabwiriza yashyizweho kugira ngo bigende neza.
Buri wa 3 Kamena Kiliziya Gatolika yizihiza Umunsi w’Abakirisitu Gatolika 22 bahowe Imana b’i Bugande, bakaza no kugirwa Abatagatifu. Bari mu Banyafurika benshi bishwe bazira kuyoboka Iyobokamana ryaturutse mu Burengerazuba bw’Isi.
Abo bahowe Imana bashyizwe mu gitabo cy’Abatagatifu Kiliziya yiyambaza. Bishwe n’Umwami Kabaka Mwanga wari utwaye u Bugande hagati ya 1885 na 1887 ari 45 barimo n’abo mu Idini ya Angilikani 23.
Buri wa 3 Kamena Abanya-Uganda bahurira ahitwa Namugongo kuri Bazilika ya Mutagatifu Karoli Lwanga, ahiciwe abagera kuri 26 batwitswe ari bazima barimo n’uwo wahitiriwe.