Amakuru

Uganda:Banyarwanda Ntibemeranya ku guhindurirwa izina

Abagize ubwoko bw’Abagande bakomoka mu Rwanda bwitwa ‘Banyarwanda’ ntibumvikana ku guhindura izina bukitwa ‘Abavandimwe’.

Ni nyuma y’aho tariki ya 15 Werurwe 2021, Inama y’Abagande bakomoka mu Rwanda  yateranye, igamije kureba uko bahindura izina ry’ubu bwoko, bashingiye ku mpamvu zirimo ko bamaze imyaka myinshi bafatwa nk’abanyamahanga.

Uyobora  iyi nama  Frank Gashumba  yabwiye Chimp Reports ati:

Kubera ko izina ry’ubwoko bwacu rifitanye isano n’igihugu duturanye, akenshi dushyirwa mu cyiciro, tugafatwa nk’abanyamahanga. Ariko hari ababyitwaza batuvangura. Iki gihe cyose byatumye Abagande b’ubwoko bwa Banyarwanda bavangurwa, bagafatwa nk’abatare Abagande.”

Banyarwanda bari kwiga kumushinga wo guhindura izina

Abagize ubwonko  Bagande bamwe na bamwe bari mu ishyirahamwe Umubano bavugako  ko basigasira umuco karande, badashyigikiye ko iri zina ryahindurwa.

Bavuga ko ari ubwoko bwatuye muri Uganda kuva mu myaka y’1926 mu bukoloni kandi ko ibyo bigaragara mu Itegekonshinga rya Repubulika.

Rusanganwa uri mu ishyirahamwe umubano yavuze ko nyuma yo kumva ko inama ya Banyarwanda yateranye igafata iki cyemezo, na bo nk’abagize Umubano, bateranye bakacyamagana.

N’ubwo Umubano bavuga ko iki cyemezo cyafashwe hatabayeho kugishwa inama, Enock Buranga uri mu bagize Inama ya Banyarwanda, yabwiye BBC ko bacyakira ibitekerezo ku buryo byanashoboka ko izina ryagumaho.

Buranga yagize ati:

“Ariko na none ntabwo ari ukuvuga ngo ni ryo zina gusa dufite, n’abantu batandukanye bazariha amazina yandi, natwe turacyakira ibitekerezo. Abanyarwanda bemeye, dushobora kwiyita Abavandimwe cyangwa tukiyita Abahororo cyangwa tukiyita Abafumbira cyangwa tugasigarana izina ry’Abanyarwanda. Ntabwo ari ukuvuga ngo byararangiye.”

Aba bose bavukiye muri Uganda, bakaba bakomoka ku miryango yavuye mu Rwanda kuva mu 1900. Ni ubwoko bwemewe nk’ubundi bwose muri iki gihugu.

 

facebook sharing button
twitter sharing button
whatsapp sharing button
email sharing button
sharethis sharing button

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button