Mumahanga

Uganda: Polisi iravuga ko Depite Bob Wine ari gutegura gahunda yo kwishimutisha nyuma y’amatora

Icyamamare mu muziki wa Uganda Bob Wine, kuri ubu usigaye ari Umudepite mu nteko ishinga amategeko mu gihugu cya Uganda ndetse uri no mu bakandida bari guhatanira kuyobora icyo gihugu mu matora yatangiye uyu munsi, ari gushinjwa na Polisi yo muri kiriya gihugu gutegura umugambi wo kwishimutishwa.

Nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu gihugu cya Uganda, Enanga Fred yavuze ko bafite amakuru agaragaza ko Depite ndetse n’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu Bobi Wine arimo gupanga gahunda zo kwishimutisha.

Uyu Muvugizi wa Polisi Fred Enanga yatangaje ko nyuma y’amatora yatangiye kuri uyu munsi hariya muri Uganda, uyu mudepite Bobi Wine arimo gupanga kuzajya kwihisha kuri imwe muri Ambasade ziherereye hano muri Uganda, ati: “Ari gutegura kuzakoresha imbuga nkoranyambaga za NUP, maze akazavuga ko yashimuswe n’inzego zishinzwe umutekano zacu.”

Uyu mupolisi yatangaje ko ibi biri mu manyanga Bobi Wine aba ashaka gukoresha kugira ngo ateze akavuyo nk’ako yateje mu Gushyingo 2020, ubwo yatabwaga muri yombi azira gukoranya abantu benshi mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Depite Bob Wine uri mu bahatanira kuyobora Uganda

Joel Ssenyonyi usanzwe ari umuvugizi w’ishyaka NUP (National Unity Platform) ari naryo umukandida Bob Wine asanzwe abarizwamo ndetse akaba arihagarariye mu mutora y’umukuru w’igihugu, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko ibyo Umuvugizi wa Polisi Fred Enanga yatangaje ari ibinyoma ndetse akwiye no gupimwa hakarebwa niba ntakibazo yaba afite mu mutwe.

Ssenyonyi yagize ati: “Icyo nabivugaho ni uko Abagande barekera guseka Enanga mu gihe avuze ibintu nka biriya. Uriya mugabo akeneye ubufasha, akeneye kujyanwa ku bitaro, agasuzumwa kugira ngo harebwe niba mu mutwe we ameze neza. Mu by’ukuri akeneye ubutabazi bwihuse.”

Kuri ubu mu gihugu cya Uganda harimo kubera amatora y’umukuru w’igihugu yatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 14 Mutarama 2021, aho amashyaka abiri akomeje guhangana cyane, harimo ishyaka rya Perezida Museveni ndetse n’ishyaka rya Bob Wine ariry NUP(National Unity Platform).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button