Iyobokamana

Uganda: Nta mugenzi n’umwe uturutse mu gihugu cy’Ubuhinde wemerewe kwinjira muri iki gihugu

Uyu munsi tariki ya 1 Gicurasi 2021, Igihugu cya Uganda cyafashe umwanzuro ko nta muntu n’umwe uturutse mu gihugu cy’ubuhinde ugomba kwnjira muri iki gihugu cy’abaturanyi.

 Uyu mwanzuro ufashwe n’igihugu cya Uganda nyuma y’uko mu gihugu cy’Ubuhinde hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus ndetse n’ubwandu bushya bw’iki cyorezo bukaba bwaramaze kugera muri iki gihugu, guhera uyu munsi rero tariki ya 1 Gicurasi nta muturage uvuye mu Buhinde uzemererwa kwinjira muri Uganda kugeza igihe uyu mwanzuro uzakurirwaho.

 Nkuko byatangajwe na Dogiteri Jane Ruth Aceng, yavuze ko nta muntu n’umwe bazemerera kwnjira mu gihugu cyabo cya Uganda aturutse mu gihugu cy’Ubuhinde, bitewe n’ubwandu bushya bw’icyorezo cya Coronavirus bukomeje kwiganza muri kiriya gihugu ndetse muri rusange Covid-19 ikaba ikomeje kuyogoza igihugu cy’Ubuhinde cyane aho kimaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi.

Abantu bazemererwa kwinjira mu gihugu cya Uganda, ni abaturage b’igihugu cya Uganda bazaba bavuye kwivuza muri kiriya gihugu cy’Ubuhinde, hamwe n’abakozi bo mu ndege zitwara imizigo gusa abo bakozi ntabwo bazaba bemerewe kururuka ngo basohoke mu ndege zabazanye.

Nkuko Leta ya Uganda ikomeje kugenda ibitangaza, abaturage baturuka mu bihugu bya Ethiopia, Sudan Y’epfo, Afurika y’epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Turukiya, Tanzaniya basabwe kwirinda kujya bakora ingendo zitari ngombwa zerekeza mu gihugu cya Uganda bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Kugeza ubungubu mu gihugu cya Uganda hakaba hamaze gukingirwa abantu bangana n’ibihumbi 300,000 bonyine mu gihugu hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button