Mumahanga

Uganda: Abarindaga urugo rwa Bob Wine wiyamamariza kuba Perezida batawe muri yombi

Umuhanzi Bob Wine usanzwe yitwa  Robert Kyagulanyi urimo guhatanira  umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu gihugu cya Uganda ndetse akaba asanzwe ari n’Umudepite, yavuze  ko abasirikare b’igihigu bateye iwe mu rugo,  batwara abarindaga urugo rwe bose.

Bobi Wine uhagarariye Ishyaka NUP ari mu bazaba bahatanye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni muri ariya matora, ndetse aza ku isonga mu bitezweho kumuha akazi gakomeye.

Uyu muhanzi yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter, avuga ko nta mpamvu azi yatumye abasirikare ba Leta batera urugo rwe, gusa avuga ko ibyakozwe ari ugusaza imigeri ku ruhande rwa leta ya Uganda, n’ubundi amaherezo azatorwa.

Ati: “Muri iki gitondo abasirikare ba Leta bateye iwanjye, bafunga abarindaga urugo rwanjye  bose ndetse ubanza nundi muntubari kubona hafi bari kumujyana bakamufung. Nta mpamvu navuga yatumye abarinzi banjye bafungwa. Ibikorwa nkibi byo kudahana ni ugusaza imigeri ku ifarashi iri gusamba. “

Igihugu cya Uganda kigiye gukora amatora nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe cyane n’imvururu nyinshi , aho abantu bamwe mu bakandida bagiye batabwa muri yombi , imyigaragambyo ikomeye ndetse abantu barenga 50 bakaba barapfuye muri iki gihugu mu gihe cyo kwiyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button