Amakuru

Uganda: Abagabo 18 bari bamaze igihe bafunzwe n’inzego z’umutekano barekuwe.

Aba bagabo 19 barekuwe nyuma yuko bari batawe muri yombi mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, ubwo mu gihugu cya Uganda biteguraga kwinjira mu matora y’umukuru w’igihugu aho insinzi yaje kwegukanwa na Perezida Museveni.

Nyuma yo kurekurwa n’inzego zishinzwe umutekano muri kiriya gihugu cya Uganda, bamwe muri abo bagabo baganiriye na BBC dukesha iyi nkuru, bavuze ko ku wa mbere nijoro tariki ya 22 Werurwe 2021 aribwo bajugunywe n’inzego z’umutekano mu bice bitandukanye by’akarere ka Kyotera, mu majyepfo y’umurwa mukuru Kampala.

Bamwe muri aba bagabo batangaje ko ubwo bajyanwaga gufungwa batangiye gukorerwa iyicarubozo ndetse bakomeza bavuga ko bamwe bahakuye ubumuga bukomeye bitewe nibyo bakorerwaga mu gihe bari bafunzwe.

Kugeza ubu Leta ya Uganda yemeye ko ifunze abantu barenga 200 gusa mu mibare Leta yatangaje ntabwo harimo bariya bantu barekuwe, aho bantu bafunzwe bose  bashinjwa kwitabira imyigaragambyo yamagana ubutegetsi buriho ndetse abandi bakaba bashinjwa gutunga ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’ibindi.

Abantu benshi cyane badashyigiye ubutegetsi bwa Perezida Museveni, batawe muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe hitegurwaga amatora yabaye tariki ya 14 y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka ndetse nyuma y’amatora ataravuzweho rumwe abantu bakomeje gufungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button