Iyobokamana

Ubwongereza bugiye kugura inkingo zisaga miliyoni 90 za coronavirus

Bitewe n’icyorezo cya coronavirus gikomeje gukaza umurego kuri uyu mubumbe dutuye, abashakashatsi benshi bagenda bagerageza gukora inkingo zitandukanye,ndetse ibihugu Bimwe na Bimwe byagiye bishora amafaranga menshi mu gukora inkingo, bareba ko hari icyo byafasha mu kurwanya coronavirus.

Igihugu cy’ubwongereza cyikaba kigiye kugura zimwe mu nkingo zakozwe n’abashakashatsi, kugirango babashe gufasha abaturage b’igihugu cyabo guhangana n’icyorezo cya coronavirus gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu benshi cyane, hakaba hagiye kugurwa inkingo zisaga miliyoni 90.

Minisitiri w’ubuzima mu Bwongereza, Matt Hancock yavuzeko bakeneye inking zizewe ndetse zibafitiye akamaro, kuko aribyo byiringiro byiza byabo byo kuba babasha gutsinda icyorezo cya coronavirus, hanyuma bigatuma basubira mu buzima bari basanzwe barimo mbere y’uko iki cyorezo gitangira.

Umunyamabanga w’ubucuruzi mu bwongereza we yatangaje ko gushaka urukingo rwa coronavirus ari igikorwa cyiza ku isi kandi bakora ibishoboka byose kugira ngo abaturage batuye igihugu cyacu cy’Ubwongereza bazabone urukingo rwa Covid-19 rwizewe kandi ruzagirira abantu akamaro.

Ubwongereza bukaba bwamaze kubona sosiyete eshatu zikora ibijyanye n’imiti kugira ngo zibafashe kubona inkingo eshatu zitandukanye. Abahanga benshi bakaba batangaza ko gushaka urukingo rwizewe kandi rwiza rw’icyorezo cya coronavirus ari iby’ingenzi kugira ngo iki cyorezo kirangire burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button