
Ubushinwa bwibasiwe n’inkubi y’umuyaga uri ku muvudumo ukabije wahagaritse imirimo myinshi n’ingendo z’indege mu Murwa Mukuru Pekin, watumye abaturage basabwa kuguma mu ngo zabo.
Iyi nkubi y’umuyaga uri kugendera ku muvudumo w’ibilometero 150 ku isaha, yatangiye mu mpera z’iki cyumweru kandi byitezwe ko uza gukaza umurego byatumye ibiti bikuze biratemwa ibindi birashyigikirwa kugira ngo bitagwa.
Byatumye kandi indege zigera kuri 838 zahagarikwa ari nako byagenze ku ngendo za gari ya moshi ndetse n’ibikorwa bikurura ba mukerarugendo byarahagarikwa abantu bagirwa inama yo kwirinda ingendo zitari ngombwa.