Ubushakashatsi ku banywa agasembuye bwashyizwe ahagaragara
Intara y’majyaruguru niyo iza ku isonga mu gukoresha agasembuye nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru ari yo iyoboye mu kugira abanywa agasembuye benshi, kuko yagaragayemo 56,6%, ikagwa mu ntege n’iy’Amajyepfo yo ifite abanywi 51,6%.
Intara y’Iburengerazuba iza ku mwanya wa gatatu, ifite abanywi b’inzoga 46,5%, iy’Iburasirazuba ikaza ku mwanya wa kane n’abanywi 43,9%, mu gihe Umujyi wa Kigali ari wo wagaragayemo abanywi bacye kuko ifite 42,0%.
Mu bijyanye n’abanywa inzoga bikabije, habayeho kugabanuka kw’imibare kuko ababaswe no kunywa inzoga cyane bavuye kuri 23,5% bariho muri 2013 bakagera kuri 15,2% muri 2022, ni ukuvuga ko habayeho igabanuka rya 8,3%
Ku bijyanye n’abanywa inzoga bagakabya, Intara y’Iburengerazuba ni yo iyoboye ifite 19,1%, hagakurikiraho iy’Amajyaruguru ifite abasinzi bakabije 15,8%. Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa gatatu n’abasinzi 15,1%, iy’Iburasirazuba igakurikiraho n’abasinzi 13,8%, Umujyi wa Kigali ukaza inyuma n’imibare ya 10,5%.
Ni ubushakashatsi bukozwe ku nshuro ya kabiri, bwerekana imyitwarire ishobora kongera ibyago byo kuba abantu bakwibasirwa n’indwara zitandura, irimo kunywa ibinyobwa bisembuye ndetse n’itabi.
Ubushakashatsi bwo kuri iyi nshuro bwakozwe ku baturage 5 676 barimo abagore bangana na 62,5% ndetse n’abagabo 37,5%.
Mu byavuye muri ubu bushakashatsi, abangana na 48,1% y’ababajijwe, bavuze ko mu minsi 30 banyoye inzoga. Muri iyo minsi 30 kandi abagabo bavuze ko basomye ku gahiye ari 61,9%, naho abagore bagasomyeho ari 34,3%.