AmakuruMumahanga

Uburundi bwikomye Tanzaniya ko ariyo ntandaro yibura ry’ibikomoka kuri Petrole

Leta y’u Burundi, irashinja iya Tanzania kuzibira ibikomoka kuri Petelori, ari na byo byatumye habaho ingaruka z’ibura zabyo muri iki Gihugu, zituma hari abarara kuri za Sitasiyo, cyangwa bakajya kubigura hanze y’Igihugu.

Ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi kimaze iminsi kivugwa, gikomeje gufata intera kuko ngo mu mujyi wa Bujumbura, hari abarara kuri Sitasiyo kugira ngo babashe kubibona.

Umuyobozi wa Societe ishinzwe kwinjiza ibikomoka kuri Petelori mu gihugu cy’Uburundi Jean Albert Manigomba, yavuze ko izingiro ry’iki kibazo, riri muri Tanzania kuko ari ho hapakirirwa ibikomoka kuri peteroli byinjira mu Burundi.

Gusa Tanzania ntacyo iravuga kuri iki kibazo kimaze ukwezi kurenga mu gihugu cy’u Burundi; cyamaze kucyegekaho.

Si ibikomoka kuri Petelori gusa byateje impagarara, kuko hari n’ikibazo cy’isukari idahagije, aha ho ariko uruganda ruyitunganya rukavuga ko rukora ihagije ku buryo itakabaye ibura mu Gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button