Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi ryasubije FERWAFA ko Ndikumana Danny adashobora gukinira u Rwanda kuko ababyeyi be ari Abarundi ndetse yakuriye mu marerero ya ruhago muri icyo gihugu.
Hejuru y’ibyo, Ndikumana yakiniye u Burundi mu batarengeje imyaka 23 ndetse na CHAN.
Tariki 25 Gicurasi 2023 nibwo u Rwanda rwandikiye u Burundi rusaba Umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu wa Rukinzo FC yo mu Burundi ko yakwemererwa kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu, Amavubi, akaba yanifashishwa mu mukino izakina na Mozambique.
Ibaruwa yanditswe n’Umunyamabanga wa FERWAFA w’agateganyo, Karangwa Jules, isaba uyu mukinnyi kujya mu myiteguro y’uyu mukino mu gihe cy’iminsi 20.
Igira iti “Twishimiye kubandikira iyi baruwa tubasaba kurekura umukinnyi wavuzwe uri gukinira Rukinzo FC kugeza ubu ibarizwa mu Ishyirahamwe muyoboye. Tuzishimira kuzamuhabwa kuva tariki ya 30 kugeza 19 Kamena 2023.”
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, Federasiyo y’Umupira w’Amaguru y’u Burundi yasubije iy’u Rwanda, FERWAFA iyimenyesha ko Ndikumana atazakinira u Rwanda kubera ko afite ababyeyi babiri b’Abarundi, yazamukiye mu marerero y’umupira w’amaguru muri icyo gihugu ndetse ko yanakiniye Ikipe y’Igihugu y’abari munsi y’imyaka 23 na CHAN.
Yagize iti “Turabamenyesha ko twakiriye ibaruwa yanyu isaba guhamagarwa kwa Ndikumana Danny ku mukino w’ijonjora ry’Igikombe cya Afurika uzahuza u Rwanda na Mozambique uzakinwa tariki 18 Nyakanga 2023. Tubiseguyeho ku gisubizo tubahaye kitanyuze ubusabe bwanyu ku mpamvu ebyiri.”
“Umukinnyi uri kwifuzwa yavukiye mu Burundi ku babyeyi babiri b’Abarundi, aranahakurira. Kuva akiri muto niho yigiye umupira mu marerero atoza abana gukina umupira nyuma ajya no muri Rukinzo FC. Akaba ananditse muri FIFA Connect [Systeme ya FIFA abakinnyi bo muri Shampiyona y’Igihugu runaka baba banditsemo].
“Umukinnyi Ndikumana Danny yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abari munsi y’imyaka 23 ndetse n’iy’igihugu ya CHAN izakina amarushanwa azatangira mu mpera za Nyakanga 2023. Tukaba tubashimiye kuba mwabizirikanye mukatugezaho ubusabe bwanyu.”
Ndikumana Danny wari mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ya Rukinzo FC mu mikino yahuje Polisi zo mu Karere “EAPCCO” yagaragaje ubuhanga budasanzwe ndetse akaba yarahise ahakura abafana benshi bitewe n’imikinire ye.
Uyu musore nyuma yo kumenyekana ko afite inkomoko mu Rwanda, byatangiye guhwihwiswa ko yifuzwa na APR FC, gusa yavuze ko nta byinshi yabivugaho, ahubwo yitsa ku kuba afite inzozi zo gukinira u Rwanda.
Ati “Mama ni Umunyarwandakazi, ndamutse nkiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda byaba ari amahirwe akomeye kuri njye, ndabyifuza.”
Amavubi ari kwitegura kwakira Mozambique tariki 18 Kamena 2023 mu mukino bitaramenyekana aho uzabera kuko u Rwanda rutarasubizwa niba Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.