Amakuru

Uburengerazuba:Itangazamakuru ni umufatanyabikorwa Mwiza,ACP Boniface Rutikanga

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatandatu tariki ya  2 Ugushyingo 2024 ku Cyicaro cya Polisi mu ntara y’Uburengerazuba ahari hahuriye abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye muri iyi ntara n’ubuyobozi bwa Polisi muri iyi ntara .

Muri iki kiganiro cyahuje abanyamakuru ,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yagarutse ku buryo itangazamakuru rifatanya na Polisi y’igihugu mu kurwanya no gukumira ibyaha ,avuga ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa mwiza.

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro cyabahuje na Polisi .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yavuze ko Umunyamakuru adakwiye kuba ahangana na Polisi cyangwa se Polisi ihangana nawe ahubwo ari inzego zigomba kuzuzanya dore ko zose zikorera abanyarwanda.

Ati:

”Ntabwo Umunyamakuru yakagombye guhangana na Polisi cyangwa se Polisi ihangane n’umunyamakuru ,Oya!twese tugomba kuzuzanya tukubaka igihugu bishingiye ku munyarwanda dukorera.”

Muri iki kiganiro haganiriwe ku ngamba zatuma abanyamakuru banoza umwuga wabo hagaragara ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange habazwa ibibazo byibanze ku mutekano muri rusange uri mu nshingano za Polisi no ku mutekano wo mu muhanda.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru basaga 40 bakorera mu ntara y’Uburengerazuba.

Reba mu mafoto uko byari byifashe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button