Amakuru

Uburengerazuba:Imvura yaraye iguye yangije byinshi itwara n’ubuzima bw’abantu

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangaje ko abantu 55 aribo bamaze kubarurwa ko bishwe n’ibiza ndetse n’imvura yaraye iguye ikibasira by’umwihariko uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi.

 

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Francois Habitegeko yabuze ko ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa kugira ngo hamenyekane abandi baba bagwiriwe n’inzu.

Ati “Yaguye ari nyinshi ijoro ryose ku buryo uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi bagize ibibazo bikomeye cyane. Twabuze abaturage benshi cyane, imiryango ku buryo ubu twabaruraga 55 bitabye Imana, ubwo ntubaze abakomeretse, abagwiriwe n’inzu, ubu nibyo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button