Amakuru

Uburengerazuba:Barasaba RIB kubegera birushijeho mu rwego rwo gusobanukirwa amategeko(REBA AMAFOTO)

Ibi abaturage barabivuga nyuma y’ingendo zitandukanye Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwakoze mu ntara y’Uburengerazuba mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho basobanuriraga abaturage amategeko atandukanye n’ibihano byayo kuwayishe ariko hibandwa ku mategeko ahana uwangije ibidukikije n’ihohotera.

 

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwasuye imirenge itandanukanye mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke bibanda ku mirenge n’utugari bikora kuri Parike ya Nyungwe.

Izi ngendo za RIB mu baturage zigamije kwigisha abaturage kubanira neza ibidukikije basobanurirwa uburyo bwo kubana n’ibidukikije bitangizwa hakanagarukwa ku mategeko ahana;ibihano bihabwa uwaguye muri icyo cyaha .

Hari amategeko ku bidukikije abaturage batari bazi bamenyeye muri ubu bukangurambaga.

 

Mu Murenge wa Bweyeye mu kagari ka Rasano ho mu Karere ka Rusizi ;abaturage bagaragaje ko hari amategeko numvaga nk’inzozi ariko ko Nyuma yo kuganirizwa na RIB numvise neza icyo amategeko agena nicyo byagiye gukora.

Mukamurenzi Dorothée yavuze ko atari azi ko kwahira muri Parike no gushaka mo inkwi zo gucana bibubijwe ariko kuri ubu akaba agiye no kugira bagenzi babo bafite uwo muco kuwucikaho.

Ati:

“Kuva ubu ngiye kuba umusemburo wo kwigisha bagenzi banjye kureka ibikorwa byo kwahira muri Parike no gutashyano inkwi kuko bihanwa n’amategeko.”

Jonas Kamali atuye mu Kagari ka Mwezi muri Nyamasheke we ntiyaraziko gukarabya Umwana wafashwe ku ngufu bibangamira iperereza mu kugenza icyo cyaha;akavugako yasobanukiwe ko agiye kuba ambassadeur ku bandi.

Ati:

“Ntabwo twarituzi ko iyo Umwana yafashwe Ku ngufu adakarabywa;hari aho wasangaga bikorwa ugasanga ibimenyetso birazimiye;kuri ubu twize uko bigenda iyo umwana yahohoteye real tugomba no kubibwira bagenzi bacu batageze hano.”

Aganira n’abaturage bo muri utwo Turere David Bwimba Umukozi wa RIB Ushinzwe kugenza ibyaha byibasira ibidukikije yagarutse ku byaha bikorwa ariko bigakorwa ababikora batabisobanukiwe avuga ko ari inshingano ya buri wese gusobanukirwa n’itegeko kugirango yirinde kugongana Naruto;aha yagarutse ku cyaha cyo kwica inyamaswa mu ishyamba gishobora guhanishwa igihano gikakaye.

Ati:

“Wishe inyamaswa ushobora guhabwa igihano Kiri hagati y’imyaka 7 n’a 10;ubwo rero abaturage babimenye ko nta guhiga inyamaswa cyangwa kuyica butemewe;ko kandi bihanirwa n’amategeko.”

Aha rero niho aba baturage Bose basaba Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kongera ingendo (ubukangurambaga)mu baturage babasanga mu byaro aho batuye Kugirango basobanukirirwe uburenganzira bwabo;amategeko ahana y’u Rwanda ndetse n’ibihano byayo kubayishe ndetse hagafatwa ingamba zo gukumira kwinjandika mu byaha.

Ingendo z’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke zatangiye Ku wa mbere tarik ya 20 Kamena zitangirizwa mu kagari ka Rasano mu muurenge wa Bweyeye wegereye Parike ya Nyungwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button