Uburengerazuba:Abashegeshwe n’ibiza bijejwe ubufasha na Leta
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude ari kumwe na Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye, basuye abangirijwe n’ibiza babasaba kugaragaza ahaheze abantu kugira ngo bakurwemo, kandi ko ibintu byabo bikomeza gucungirwa umutekano.
Minisitiri Musabyimana yagize ati “Leta yanyu ibari hafi, twaje kugira ngo twifatanye namwe kandi turebe ibyo tubafasha. Harimo gutegurwa aho muba mugiye, muhabwe ubutabazi bw’ibanze, kandi mugende mutekanye kuko ibyo musiga bikomeza gucungirwa umutekano na Polisi y’u Rwanda.”
Abaturage 2000 nibo bateganyirijwe gufashwa haherewe ku byo kurya, kuko benshi mu basenyewe n’ibiza batabonye icyo kurya.
N’ubwo abayobozi bakomeje gusura abaturage ndetse bakabaha ihumure, imvura ikomeje kugwa no kwiyongera mu misozi ya Gishwati.
Abanyeshuri biga mu bigo bya Nyundo bamwe batangiye kwimurwa, naho abishwe n’ibiza Minisitiri Musabyimana yabwiye abaturage ko Leta yiteguye kubafasha kubashyingura.
Mu Karere ka Rubavu harabarurwa abaturage 24 bamaze kwicwa n’ibiza, harimo abahitanywe n’inkangu, abaguweho n’inzu hamwe n’abatwawe n’amazi.
Icyakora n’ubwo umubare w’abangirijwe ukomeza kwiyongera, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abaturage bafite imiryango yabakira, kuba bayigiyemo kugira ngo abadafite aho kujya bashyirwe mu nkambi