
Uburengerazuba: Abacuruzi n’abaguzi bashishikarijwe kubahiriza ibipimo n’ingero byuzuye
Abacuruzi n’abaguzi bo mu Ntara y’Uburengerazuba, bashishikarijwe kubahiriza ibipimo n’ingero byuzuye kugira ngo birinde ingaruka z’ibihombo no guhendwa bashobora guhura nazo kandi ko bishobore no guteza ibindi byago birimo n’impanuka.
Mu bukangurambaga ku mabwiriza y’ubuziranenge agamije kurwanya imirire mibi no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no gukoresha ibipimo n’ingero byizewe buri gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y’umwana, (NCDA) mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, abacuruzi n’abaguzi bashishikarijwe kubahiriza ibipimo n’ingero byuzuye.
Muri ubu bukangurambaga, hari kugenzurwa ibipimo byifashishwa mu gupima ibilo n’ingero by’ibyo abaturage bakenera birimo iminzani na mubazi bikoreshwa mu bucuruzi no kugenzura ibicanwa birimo lisansi na gazi.
Umukozi mu Ishami rishinzwe gushyiraho ibipimo n’ingero muri RSB, Kabalisa Placide, avuga ko gusuzuma ibipimo n’ingero bituma birinda ibihombo bishobore kugirwa n’umuguzi cyangwa umucuruzi byaba byakozwe ku bushake bigambiriwe cyangwa bitagambiriwe.
Yagize ati “Imashini tuzigenzura buri mezi atandatu kandi iyo dupimye tuyishyiraho ikirango, iyo rero umuguzi aje kugura lisansi ni byiza kureba ko iyo mashini ifite ibyo bipimo kandi iyo hagize umucuruzi wangiza ibirango by’ibipimo bya RSB abihanirwa n’amategeko, uretse ko nawe bimurinda ibihombo kuko ushobora gusanga imashini ishobora kujya itanga byinshi agahomba.”

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Kobil ikorera mu Mujyi wa Karongi yagenzuwe, Murinzi Céléstin, avuga ko akenshi na kenshi bereka umukiliya ko bafite kiriya kirango kugira ngo agure yizeye ibyo amaze kugura kandi ko babanza no kubapimira neza gazi cyangwa lisansi baba baje kugura.
Yagize ati “Ntabwo bikunze kubaho ko abakiliya bacu banenga gazi yacu, ariko dufite imashini ipima ibilo gaze ifite. Inshuro nyinshi tubanza gupimira umukiliya uje gutwara gazi, kandi n’iyo atabidusabye natwe ubwacu turabimukorera kugira ngo atware ibyuzuye.”
Umuyobozi mu Ishami rishinzwe gushyiraho ibipimo n’ingero muri RSB Irizerwa Emmanueline, nawe yemeza ko kugenzura ibipimo ari ingenzi kuko kutabigenzura bishobore guteza ibihombo n’impanuka.
Yagize ati “Kugenzura ibipimo ni ngombwa kuko nk’ubu tuba tureba ngo ibiri muri iri cupa rya gazi kuko byujuje ibilo. Bituma hirindwa amahane ajya abaho mu bucuruzi ariko bigatuma n’umuguzi agura ibyuzuye koko ntahendwe.”
“Kutaringaniza ibipimo bigira ingaruka nyinshi kuko iyo bashyizemo bike umuguzi atwara bike kubyo yaguze, gushyiramo na none byinshi ni hahandi ushobora gusanga na gazi ishobora guturika kuko hagiyemo ibilo byinshi birengeje ibyateganyijwe. Niyo mpamvu hagomba gukoreshwa ibipimo n’ingero kugira ngo twirinde izo ngaruka zose. Turakangirira abagura n’abagurisha kutugana tukabaha izi serivisi kuko ni uburenganzira bwabo.”
Ubukangurambaga buri gukorwa kuri iyi nshuro buzakorerwa mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba no mu Turere twa Musanze na Gicumbi mu Ntara y’Amajyarugu.
