AmakuruMumahanga

Ubuhinde:Abasaga 50 bishwe n’impanuka ya Gariyamoshi

Impanuka ya Gariyamoshi yabereye mu Burasirazuba bw’u Buhinde, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, yahitanye abantu bagera kuri 50 abandi benshi bagakomereka.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko abaguye muri iyo mpanuka bagera kuri 50, mu gihe abakomeretse bari mu bitaro, bo bagera kuri 300.

Umubare munini w’abashinzwe ubutabazi bahise boherezwa ahabereye iyo mpanuka, aho ngo hoherejwe imodoka z’imbangukiragutabara zigera kuri 60, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Yagize ati “Mbabajwe cyane n’impanuka ya Gariyamoshi yabereye i Odisha. Muri iyi saha y’akababaro, nifatanyije n’imiryango yabuze abayo. Abakomeretse bazakire vuba… Ibikorwa by’ubutabazi birimo gukorwa aho impanuka yabereye, kandi n’ubundi bufasha bwose bushoboka burimo buratangwa ku bantu bose babukeneye”.

Impanuka yabereye ahitwa i Bahanaga, muri Leta ya Odisha, mu Burasirazuba bw’u Buhinde, nk’uko byatangajwe na ‘Times of India’. Impanuka yabaye ubwo ibice by’inyuma by’iyo Gariyamoshi (wagons), byibirinduraga ubwo yari imaze kugongana n’indi itwara ibicuruzwa, bituma abagenzi bahera imbere muri izo wagons.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button