AmakuruUbukungu

U Rwanda rwakiriye inama y’Umuryango Nyafurika Utsura Ubuziranenge (ARSO)

Kuva kuri uyu wa mbere tariki 28 Mata 2025, i Kigali mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi ibiri y’Umuryango Nyafurika Utsura Ubuziranenge (@ARSO_1977 ), yiga ku kwihutisha ihuzwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge n’itangwa ry’ibirango mu rwego rwo koroshya, kwihutisha no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bucuruzi ku Mugabane wa Afurika.

Iyi nama yahurije hamwe abayobozi ba ARSO, abakozi b’ibigo bitanga ibirango by’ubuziranenge, abagenzuzi b’ibicuruzwa ndetse n’abahagarariye inganda nto n’iziciriritse, baganira ku buryo ibisabwa mu by’ubuziranenge byahuzwa kugira ngo byorohereze inganda kubona amasoko ku Mugabane wa Afurika.

Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, Dr. Hermogene Nsengimana, yemeza ko iyi nama igamije guhuriza hamwe abafite ibikorwa byibanda ku buhinzi n’ubworozi bagahugurwa kandi ko bizateza imbere ingamba zishyigikira isoko rusange rya Afurika.

Yagize ati “Dushaka kubigisha uburyo babona Ikirango Nyafurika cy’Ubuziranenge. Ibi bizabafasha gucuruza mu bindi bihugu bya Afurika nta nkomyi, kuko ibicuruzwa byabo bizaba byaranyuze mu igenzura rimwe ryemewe ku rwego rw’Umugabane.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibirango by’ubuziranenge muri RSB, Jean Pierre Bajeneza, avuga ko u Rwanda rumaze gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge agera ku 4,500 afasha abafite inganda nto n’iziciriritse kandi ko hakorwa n’ubugenzuzi bareba uko yubahirizwa.

Ati”Nyuma yo kuyamenyesha no guhugura abantu, hakurikiraho kugenzura uko yashyizwe mu bikorwa. Imbogamizi zirimo ubushobozi buke n’ubumenyi bugezweho mu gukora ibicuruzwa bihangana ku rwego mpuzamahanga ariko dukomeza kubaba hafi muri urwo rugendo.”

Bamwe mu banyenganda bo muri Afurika bitabiriye iyi nama, bemeza ko ubumenyi bayungukiramo bubafasha kunoza ibyo bakora kandi ko guhuza amabwiriza y’ubuziranenge bizaborohereza kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko manini ya Afurika.

Claudine Kampire, ni umwe mu banyenganda bo mu Rwanda, yagize ati “Nitubona iki kirango, bizadufasha kujyana ibicuruzwa mu bindi bihugu bya Afurika nta ngorane, ndetse bizagabanya n’ikiguzi cyaterwaga no gushakisha uko ibicuruzwa byemerwa mu masoko atandukanye.”

Gueye Moustapha, we ni uwo muri Senegal, yagize ati “Bizadufasha gukuraho imbogamizi zishingiye ku kutizerwa kwa bimwe mu bicuruzwa bito, kuko bizaba bifite icyemezo cya ARSO cyemeza ko byujuje ubuziranenge bwemewe muri Afurika.”

Umunyenganda wo muri Zimbabwe, TEMBINKOSI Wenha, avuga ko iyi gahunda izorohereza abafite inganda nto n’iziciriritse, ati “Iyi gahunda izorohereza SMEs kubona isoko rirenze imipaka y’igihugu, cyane cyane urubyiruko rukizamuka bizamure ubucuruzi n’iterambere ry’amasoko yacu.”

Iyi nama yateguwe na RSB ifatanyije na ARSO, izibanda ku gushimangira kongera ubuziranenge, koroshya ubucuruzi no guteza imbere ibikorerwa ku Mugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button