Amakuru

U Rwanda rugiye gukoresha ikoranabuhanga rya GMO mu buhinzi

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko mu bihe biri imbere mu Rwanda hashobora gutangira ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga rizwi nka GMO mu rwego rwo kongera umusaruro kugirango igihugu kirusheho kwihaza mu biribwa.

Genetically Modified Organisms cyangwa GMO mu magambo ahinnye, ni ikoranabuhanga rya bio technology ryifashisha uburyo bwo guhindurira igihingwa uturemangingo hagamijwe kongera umusaruro.

Ni uburyo butaratangira gukoreshwa mu Rwanda gusa Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. MUSAFIRI Ildephonse avuga ko mu bihe biri imbere ubu buryo buzatangira gukoreshwa kuko butanga igisubizo ku kibazo cy’ibiribwa.

“Ubutaka ntibukura kandi ikirere kigenda gihindagurika abaturage bakiyongera. Ku bwanjye ndemera ko GMO yaba igisubizo kuko izo GMOs Crops cyangwa Organisms ni uburyo bwo kugirango byere, byinshi kandi ku buso butoya. Niba byarakoze n’ahandi, mu bihugu byateye imbere byarakoze, kubera iki mu Rwanda bitakora? Ni ukuvuga ngo hari biosafety law, iryo tegeko niryo ubu ngubu ryamaze kuganirwaho risigaje kujya muri cabinet.

Ngirango nk’uku kwezi rishobora kujya muri cabinet rikemezwa[approved] hanyuma rikajya mu nteko. Umunsi ryasohotse ngirango ntabwo byarenza amezi 2 bitararangira hanyuma tukajya muri iyo gahunda n’ubundi. Hari ibyo twatangiye nko gukora ubushakashatsi ariko bizajya hanze ari uko itegeko ryasohotse kugirango ribigenge, ariko ibyo dufite muri laboratwari biratanga icyizere.

Dushaka ko itegeko nirimara gusohoka tuzabijyana mu bushakashatsi, bijye mu baturage batangire babihinge kuko tuzi neza ko hari ikinyuranyo bizatanga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button