Amakuru

Twahirwa Seraphin wahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye mu Bubiligi

Umunyarwanda Twahirwa Séraphi wari wakatiwe n’Urukiko rwo mu Bubiligi igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside, yapfiriye i Bruxelles mu Bubiligi azize uburwayi.

Uyu mugabo wakatiwe igifungo cya burundu mu Ukuboza 2023 n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi ahamijwe ibyaha bya Jenoside, iby’intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato, byose yakoreye mu Gatenga n’i Gikondo ubwo yari umuyobozi w’Interahamwe mu 1994.

Bivugwa ko Twahirwa yari arwariye mu Bitaro bya Saint Luc i Bruxelles aho yari amaze iminsi yitabwaho n’abaganga indwara ya kanseri ndetse yari asanganywe n’indwara ya diabète yari amaranye igihe byose byaje kwiyongera ubwo yatangiraga igihano cye cy’igifungo.

Twahirwa yakoranaga bya hafi n’abo mu kazu kuko yari mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana ndetse bakaba bari n’inshuti kuva mu mabyiruka yabo.

Twahirwa wahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye mu Bubiligi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button