Abantu batanu bari bashiriweho Amarushanwa yo kunywa inzoga zikaze zo mu bwoko bwa ‘Smart Gin’, umwe muribo ahasiga ubuzima abandi bane bajyanwa kwa muganga ari intere.
Kuri uyu wa gatanu 9 Kamena 2023 Umucuruzi utatangajwe amazina wamaze no gutoroka utuye mu karere ka Siha mu intara ya Moshi, biravugwa ko yari yashyiriyeho abagabo batanu Amarushanwa yo kunywa inzoga zo mu bwoko bwa ‘Smart Gin’, birangira umwe ahasize ubuzima abandi bane bajyanwa kwa muganga.
Uwo mucuruzi yari yategeye abo bagabo amacupa 9 yizo nzoga ariko ngo bageze ku macupa atanu batangira guta ubwenge arinabwo uwo umwe muri bo yahise ahasiga ubuzima abandi bahita babirukansa mu bitaro.
Amakuru yatanzwe nabari aho ayo mabara yabereye, bavuga ko uwo mucuruzi yari yemereye abo bagabo ko umuntu uri bumare ayo macupa icyenda yinzoga ari bumuhe
Umugati, Isukari ndetse n’ibihumbi 50 by’amashiringi.
Izo nzoga batangiye kuzinywa guhera saa sita bigeze saa kumi nibwo batangiye guta ubwenge ndetse biviramo umwe kuhasiga ubuzima.