AmakuruMumahanga

Tanzaniya:Abakora mu bitaro bakurikiranyweho kugurisha ibice by’imibiri y’impanga

Ababyaza bane bo mu gace ka Tabora mu Burengerazuba bwa Tanzania bari mu nkiko bashinjwa gushaka kugurisha ibice by’imibiri y’impinja ebyiri zavutse ari impanga.

 

Izi mpinja zavutse ari impanga ariko ku bw’amahirwe make ziza gupfa zikivuka. Abo babyaza bahise bazikuramo bimwe mu bice by’imibiri ngo babigurishe.

Hashyizweho komite idasanzwe ikora iperereza kuri icyo kibazo isanga ni ko byagenze.

Umubyeyi w’izo mpinja yavuze ko yasanze amaso yazo yakuwemo ndetse n’uruhu rwo mu maso rwashishuwe.

Komiseri wo mu gace ka Tabora, Batilda Buriani, yatangaje ko abo baganga bahise bahagarikwa mu mirimo kandi bagatabwa muri yombi.

Buriani yavuze ko ibyo bice abo baganga bashakaga kubigurisha n’abapfumu ngo babyifashishe mu migenzo gakondo.

Nubwo abana bapfuye bakivuka, raporo y’iperereza igaragaza ko bazize kutitabwaho, nk’uko BBC yabitangaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button