Muri Tanzania ahitwa Mikumi, abantu batanu bapfuye abandi 15 barakomereka, mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yavaga ahitwa Mbeya, yagonganye n’Ikamyo igeze ahitwa Mikumi mu Ntara ya Morogoro.
Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo, abapfuye n’abakomeretse bose bahise bajyanwa ku bitaro bya Mtakatifu Kizito biri aho Mikumi, Kilosa.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Morogoro, Alex Mkama, yabwiye ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, ko bacyumva iby’iyo mpanuka bahise bajya aho yabereye, ariko bakaba bavuganye mbere yo kuhagera.
Umwe mu bapolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda, wavuganye n’umunyamakuru wa Mwananchi atavuzwe amazina kuko atari umuvugizi wa Polisi, yavuze ko bageze aho impanuka yabereye, bahise batangira ibikorwa by’ubutabazi.