Imikino

Rayon Sport yasezereye Gorilla FC, isanga Mukura VS muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2, isanga Mukura VS muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Igitego kimwe rukumbi Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ku mikino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa 6 Werurwe 2025, cyashimangiye intsinzi idasubirwaho y’ibitego 3-2 kuko mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi yari yanganyije 2-2.

Ni igitego cyatsinzwe na Iraguha Hadji ku minota wa 72 w’umukino cyatumye Rayon Sports ibona itiki ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro izahuramo na Mukura VS, mu gihe Police FC na APR FC zamaze kubona iyo tiki nazo zizacakirana muri icyo cyiciro.

Muri uwo mukino wa Rayon Sports na Gorilla FC, n’ubwo Ikipe ya Gorilla FC yawutakaje muri rusange yakinnye umukino w’ishyaka kuko inshuro nyinshi yageraga ku izamu rya Rayon Sports ndetse igihe kinini igakinira mu gice cy’ikibuga cya Rayon Sports bari bahanganye.

Rayon Sport yatahanye intsinzi, Gorilla itaha yimyiza imoso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button