Amakuru

Suède :Hagiye gutangira irushanwa mpuzamahanga ryo gutera akabariro

Guhera tariki 8 Kamena, muri Suède hazatangira irushanwa mpuzamahanga ryo gukora imibonano mpuzabitsina ryiswe European Sex Championship, rizitabirwa n’abavuye imihanda yose.

 

Nibwo bwa mbere irushanwa nk’iri rizaba ribaye muri icyo gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi, aho abazaryitabira bazajya bahabwa nibura hagati y’iminota 45 n’isaha yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Hazaba hari akanama nkeramurampaka gashinzwe gutanga amanota ku barushanwa, mu byumweru bitandatu bazamara bishakamo umuhanga kurusha abandi.

Times of India yatangaje ko abantu 20 bamaze kwiyandikisha, aho bazahatana mu byiciro bitandukanye birimo gutegura uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina, gukoresha umunwa mu gushimishanya, ubuhanga mu kunanura imitsi y’umubiri bigamije ishimishamubiri, ubuhanga mu guhindura uburyo bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina, kurushanwa gushimisha uwo muri gukorana imibonano mpuzabitsina bitewe n’inshuro yarangije n’ibindi.

Dragan Bratych uyobora ishyirahamwe Swedish Federation of Sex yatangaje ko bateguye iri rushanwa bashaka kwerekana ko imibonano mpuzabitsina ari umukino nk’indi, kandi yafasha mu mikorere myiza y’umubiri.

Dragan yavuze ko nk’uko indi mikino yose ibanza gukorerwa imyitozo, n’imibonano mpuzabitsina ngo niko bimeze, ari nabyo bashaka guteza imbere ku buryo uyu mukino uzamamara mu bindi bihugu by’i Burayi, inzobere muri wo zigahembwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button