Intambara ishyamiranyije ingabo za leta n’iza RSF muri Sudani yinjiye mu kwezi kwa gatatu aho imibare igaragaza ko abahitanwe na yo warenze 2000.
Kuva ku ya 15 Mata, ingabo za leta zisanzwe ziyobowe na Abdel Fattah al-Burhan zinjiye mu mirwano n’ingabo za RSF ziyobowe n’uwahoze amwungirije Mohamed Hamdan Daglo.
Iyi mirwano yakuye mu byabo miliyoni 2,2 bahunze ingo zabo harimo 528.000 bahungiye mu bihugu bituranye na Sudani.
Umuwe mu bahunze iyo mirwano Mohamad al-Hassan Othman, ati “Mu bintu bibi cyane twari twiteze, ntiharimo ko iyi ntambara izamara igihe kirekire nk’iki.”
Yatangarije AFP ati: “Ibintu byose mubuzima bwacu byarahindutse. Ntabwo tuzi niba tuzasubira mu rugo cyangwa dukeneye gutangira ubuzima bushya.”
Umubare w’abishwe n’iyo ntambara warazamutse, kuri ubu urarenga 2000, nk’uko imibare iheruka y’itsinda ryakurikiranye iyo mirwano kugeza kuwa 9 Kamena ryitwa ‘Armed Conflict Location and Event Data Project’ ibigaragaza .
Iyo mirwano kandi yatwaye ubuzima bwa guverineri Khamis Abdullah Abbakar, nyuma y’amasaha make avuze amagambo anenga RSF, mu kiganiro kuri telefone na televiziyo yo muri Arabia Saudite.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abatangabuhamya babibonye bavuze ko iki gikorwa ari imitwe yitwara gisirikare y’Abarabu na RSF babikoze, mu gihe ishyirahamwe ry’abavoka i Darfur ryamaganye icyo gikorwa bise icy’ubugome.
Burhan yashinje RSF bahanganye ko ari yo yishe guverineri Abbakar mu “gitero cy’ubuhemu” nubwo yarabihakanye ahubwo ikavuga ko yamaganye iyicwa ry’uyu muyobozi.