Amakuru

SUDANI Y’EPFO: CP Rutagerura yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ushinzwe ibikorwa, Commissioner of Police (CP) Felly Bahizi Rutagerura, yasuye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-1 n’amasibo abiri y’itsinda RWAFP-3 mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper-Nile.

Ni uruzinduko yagiriye muri ako gace ka Malakal, kuri uyu wa 11 Kamena, mu gihe hamaze iminsi havugwa amakimbirane yashyamiranyije imiryango mu nkambi ku wa 8 Kamena, yaguyemo abagera kuri 19 hakomereka abasaga 64.

Ubusanzwe iyo nkambi icungwa n’abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-1. Amasibo abiri agize itsinda RWAFU-3 rikorera mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, yaje kongera imbaraga mu kurinda iyo nkambi mu gihe cy’amezi 3.

CP Bahizi yashimiye abapolisi bari mu butumwa ku bunyamwuga bwabaranze mu bikorwa byo guhosha amakimbirane no kugarura ituze mu nkambi.

Ati: “Mushimirwa kandi muhora mwitezweho kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo mubashe gusohoza neza inshingano zanyu nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye. Icyo mukora cyose kitirirwa umuryango w’Abibumbye, itsinda ryose ndetse n’igihugu cy’u Rwanda muhagariye.”

Mu nshingano zitandukanye z’itsinda RWAFPU-1 rigizwe n’abapolisi 240, harimo ibikorwa byo kurengera abaturage b’abasivile, kubungabunga umutekano n’ituze rusange no guherekeza abayobozi n’ibikoresho by’Umuryango w’Abibumbye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button