Sobanukirwa uko ubujurire mu Rubanza bukorwa
n’iminsi 25 icyemezo cy’urukiko gisomwe, ariko yagaragaje ko impamvu yajuriye bitinze yatewe n’uko atari kujurira atazi icyo Urukiko rwemeje ku bujurire bwe mu Rukiko Rukuru ngo kuko inyandikomvugo y’isomwa ry’urubanza yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa ku wa 24 Gashyantare 2021.
Urukiko rw’Ubujurire narwo rwasanze nubwo koko umurongo watanzwe ugaragaza ko umuburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe urubanza rwacibwaga ndetse n’uwamenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko umunsi urubanza ruzacibwaho ntaze cyangwa ngo yohereze umuhagararira, bagomba kujurira mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku itariki urubanza rwaciriweho bitakurikizwa kuri we.
Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko bitewe no kuba inyandikomvugo itarashyizwe mu ikoranabuhanga ryifashishwa n’inkiko ku munsi ababuranyi bari bamenyesherejweho ko ruzacibwa, iminsi yatangira kubarwa uhereye igihe yashyiriwemo ngo kuko iyo aza kujya ku rukiko mu gihe cyatanzwe n’ubundi ntacyo yari kumenya.
Birumvikana ko kuba yarajuriye ku wa 23 Werurwe 2021, ubujurire bwe bwubahirije igihe cy’iminsi 30 giteganywa n’Itegeko ndetse urukiko ruhita rwemeza ko ubujurire bukwiye kwakirwa bukanasuzumwa.
Aho niho Urukiko rw’Ubujurire rwahereye rutanga umurongo kubirebana no gutanga ubujurire rugaragaza ko iyo umuburanyi yamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko igihe urubanza ruzasomerwa ariko inyandikomvugo y’isomwa ry’urubanza ntishyirwe muri dosiye (IECMS) umunsi ababuranyi bamenyeshejwe ko ariwo urubanza ruzasomerwaho, ahubwo igashyirwamo nyuma, iyo tariki yashyiriwe muri dosiye niyo yaherwaho mu kubara igihe cyo kujurira aho kuba itariki urubanza rwasomeweho.
Mu rwego rwo gukosora kandi amakosa amwe n’amwe aturuka ku gushyira mu ikoranabuhanga rikoreshwa ibyakozwe n’abacamanza, hari kwimakazwa ikoranabuhanga ku buryo ibyo umucamanza akoze byose bizajya bihita bishyirwa muri IECMS.
Birumvikana ko iyo umucamanza cyangwa urukiko rutinze gushyira icyemezo cy’isomwa ry’urubanza mu ikoranabuhanga ryifashishwa, biha amahirwe umuburanyi y’uko igihe cyo kujuririra icyemezo cyarwo kibarwa nyuma.