Iyobokamana

Sobanukirwa ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge mbere yo gutera akabariro

Abantu benshi bakunze gufata ibiyobyabwenge mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye akenshi batazi ingaruka bigira kumubiri w’umuntu Nkuko tugiye kubibona rero bigira ingaruka mbi nyinshi kumubiri w’umuntu.

Ntabwo twavuga ko kunywa inzoga cyangwa ibindi biyobyabwange mbere yo gutera akabariro ari byiza na cyane bigira ingaruka mbi ku buzima. Ibiyobyabwenge bituma hatabaho kwishima guhagije hagati y’abashakaye bari gutera akabariro nk’uko ubushakashatsi bubivuga.

Nkuko urubuga  Healthline, rwandika inkuru zijyanye n’ubuzima rubitangaza rwagaragajeko ko kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye bigabanya ingano y’ubushake bw’igitsina gabo by’umwihariko imisemburo ikorana n’imyanya y’ibanga y’umugabo. Ibiyobyabwenge kandi bigira ingaruka mbi mu bijyanye no gutembera kw’amaraso ndetse n’imikorere y’imitsi.

Kunywa ibiyobyabwenge cyane bituma umubiri wumakara bikaba byatera ingaruka zikomeye cyane zirimo; Kurwara umutwe, umwuma mu gitsina,….

Ni ingenzi cyane guhagarika kunywa ibisindisha (Ibiyobyabwenge), mu gihe uri guteganya vuba igikorwa gifite aho gihuriye no gutera akabariro kuko bigira ingaruka nyinshi. Mu gihe wabikoze, ni bwo uzabasha kubaho neza.

Ku gitsina gore, ni byiza guhagarika kunywa ibiyobyabwenge mbere yo gutera akabariro kuko bituma ubasha gusama vuba mu gihe ubyifuza. Bizatuma uryoherwa cyane mu gihe uri kumwe n’uwo mwashakanye.

Muri rusange uretse na mbere y’iki gikorwa, ntabwo biba byiza iyo ukoresheje ibiyobyabwenge mbere y’igikorwa cyo gutera akabariro kuko bigira ingaruka nyinshi no kubuzima bwawe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button