Amakuru

Sobanukirwa ibijyanye n’uko warinda telefoni yawe n’amakuru ayibitsemo

Gutakaza cyangwa kwibwa telefoni igendanwa (mobile phone) ni ikibazo ikomeye ku bafatabuguzi, kuko usibye no kuba umuntu yarayitanzeho amafaranga, telefoni iba ihunitse amakuru atagira ngano y’ingeri zitandukanye.
Muri ayo makuru habamo ajyanye na aderesi z’abantu, gahunda, ubutumwa ndetse n’amakuru afitanye isano n’iby’amafaranga (Mobile Money, Mobile Banking n’ibindi).

Hari ubwo ayo makuru aba ari kuri telefoni ubwayo, kuri simukadi (SIM : Subscriber Identity Module) cyangwa se ku kindi gikoresho cyashyirwa muri telefoni kugira ngo gihunikweho amakuru (Memory card).

Ubusanzwe, simukadi ikoreshwa mu kubika aderesi z’abantu n’ubutumwa bugufi, naho kuri telefoni cyangwa ku kindi gikoresho gihunika amakuru hagashyirwaho amafoto y’umuntu ku giti cye, ubutumwa, gahunda z’umuntu ku giti cye n’ibindi bitandukanye.

Uko byagenda kose, umuntu utabyemerewe ashobora kubona amakuru iyo nyiri telefoni atayifunze.

Uburyo bubiri wakoresha mu  kubungabunga amakuru yawe

Hari uburyo bubiri bwo kurinda amakuru hakoreshejwe gufunga simukadi cyangwa gufunga telefoni.

* Hari ibijyanye no gufunga Simukadi yawe

Mu gufunga simukadi umuntu akoresha PIN (Personal Indentifcation Number).

Muri rusange, PIN igizwe n’imibare 4 izwi na nyiri simukadi wenyine. Igihe cyose ashyize simukadi muri telefoni igendanwa agomba gushyiramo ya mibare ine kugira ngo agere ku makuru ayiriho anashobore kuyikoresha.

Uwakoresheje ubu buryo aba yizeye ko nta wagera ku makuru kabone n’iyo telefoni yatakara cyangwa yakwibwa.
Urugero rw’uko bigenda : Menu – Parameters/Settings – Parametres du telephone/Phone settings – securité/security – demande code pin/request pin code, ukandika noneho umubare w’ibanga ushaka.

*Hari uburyo bwo gufunga telefoni yawe

Mu gukoresha ubu buryo, telefoni iba ifunze kandi nyirayo wenyine niwe ushobora kuyifungura akoresheje ijambo ry’ibanga (password).

Mu gihe akora iryo jambo ry’ibanga rifungura, nyiri telefoni akwiye gukoresha imibare itandukanye kuko ari byo bikora ijambo ry’ibanga rigoranye kuba ryamenyekana kurusha gukoresha nk’umubare umwe inshuro enye.

Usanga na none hari telefoni yakoranywe uburyo bw’ikoranabuhanga bwikoresha
mu gufunga telefoni nyuma y’amasegonda nyirayo yagennye.

Urugero ujya muri Menu – Parameters/settings – Parametres du telephone/Phone settings – Veroulllage clavier/Set screen loc (with pattern, Pin, or password)
hanyuma ugahitamo iminota izajya ishira mbere y’uko clavier/Screen yawe phone yifunga.

Uburyo busanzwe bwo kubungabunga umutekani wa telefoni yawe ngendanwa

Kugira ngo hirindwe ko telefoni yatakara cyangwa yakwibwa buri muntu akwiye gukora ibi bikurikira :

1. Ugomba kwandikisha simukadi yawe mu mwirondoro wawe, Aho ujyana irangamuntu yawe ku mukozi w’ikigo ubereye umufatabuguzi.

Uramutse utakaje cyangwa wibwe telefoni yawe ugana ku kigo ubereye umufatabuguzi kigafunga simukadi yawe.

2. Kwirinda ko telefoni yawe yagera mu ntoki z’umuntu utizewe kuko ashobora kugira ibyo ahanagura ku bushake cyangwa bimugwiririye nk’uko ashobora no kugira amakuru yohereza aho atagenewe.

Hari n’ubwo mu kuyikinisha ashobora guhindura nimero y’ibanga ituma ugera ku makuru yawe, ugasanga ntugishoboye kuyakoresha.

3. Kubika telefoni yawe igendanwa ahantu hizewe kandi hatabonwa na buri wese ; muri urwo rwego si byiza ko wayisiga nko ku meza cyangwa ku ntebe mu ruhame, kuyisiga ahagaragara mu modoka kandi n’iyo byaba ngombwa.

4. Gerageza ku buryo idasakuza haramutse hagize uyihamagara kuko ijwi rya telefoni yawe rishobora gukurura abajura bayiba bamaze gufungura imodoka ; muri rusange, kwandarika telefoni biyikururira abajura.

5. Gukora ku buryo telefoni idasakuza mu gihe hari uguhamagaye uri mu ruhame kugira ngo bitagukururira abajura.

N’iyo wiyemeje kuyikoresha uri mu ruhame wirinda kujya mu kajagari cyangwa ahantu utizeye umutekano.

6. Niba ushaka kuyikoresha ujya ahiherereye aho ubona hakwiye ushyira antivirus muri telefoni yawe niba ukoresha bluetooth cyangwa Wi-Fi ;

UBURYO BWO KURINDA IBIRI MURI TELEFONI ZIGENDANWA ZIKORESHA UBURYO BWA GSM

Buri telefoni igendanwa yo mu bwoko bwa GSM igira inimero yihariye y’uruganda igizwe n’imibare 15, Iyo nimero niyo bita IMEI (International
Mobile Equipment Identity). Iyo weguye batiri ya telefoni ubona kuri telefoni ahanditse iyo nimero iranga buri telefoni.

Iyo nimero kandi iba yarashyizwe muri telefoni mu buryo koranabuhanga
ku buryo uyibona na none iyo ukanze kuri *#06#.

Byanze bikunze iyo mibare yanditse aharyama batiri n’iyanditse muri telefoni ku buryo koranabuhanga igomba kuba ihuye. Nta telefoni zishobora guhuza IMEI.

Umumaro wayo w’ibanze ni ukuranga telefoni igendanwa. Telefoni igendanwa
iramutse itakaye cyangwa ikibwa nyuma ikaboneka nta kindi cyakwemeza
uyifite ko ari iy’uwayitaye atari ukugaragaza umubare uyiranga.

KURINDA IBIRI MURI TELEFONI ZIGENDANWA ZIKORESHA UBURYO BWA CDMA

Buri telefoni igendanwa yo mu bwoko bwa CDMA igira inimero koranabuhanga y’uruganda Electronic Serial Number (ESN) yihariye igizwe n’imibare 8 nayo umuntu abona aho batiri iba iryamye muri telefoni.

Umumaro w’iyo nimero ni nk’uwa IMEI yavuzwe haruguru. Iyi nyandiko igamije
gutanga inama ku buryo abakoresha telefoni zigendanwa babungabunga umutekano wazo n’uw’amakuru abitswemo.

Src: rura.rw/fileadmin/docs/RURA_telephone_brochure.pdf

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button