Iyobokamana

Sobanukirwa birambuye indwara ya Sinezite n’uko ushobora kuyirinda

Sinezite ni indwara yo gututumba no kubyimbagana ibinogo by’izuru. ni indwara ikunda guterwa na virusi, ariko na none bagiteri cg imiyege nazo zishobora gutera infection zutu dufuka (sinusi).

Uku kubyimbagana guturuka kuri virusi, kandi harigihe kubyimbagana bigumaho niyo ibindi bimenyetso bishobora kuba byagiye.

Hari ubwoko bugera kuri 2 bwa sinezite;

* Sinezite idakomeye cyane

Ubwoko bwa Sinezite yoroheje ni ubukunda kumara iminsi micye cyane ugereranije n’ubundi bwoko bwayo bukomeye. Iyi sinezite yoroheje ikunda guterwa cyane n’ibicurane cyangwa se ama allergies.

* Sinezite ikomeye cyane

Ubwoko bwa sinezite ikomeye cyane bushobora kumara byibuze hejuru y’ibyumweru 8 kuzamura cyangwa se ikazajya ikomeza kugenda igaruka buri gihe.

Iyi ndwara ishobora kugaragara isa nkaho yoroheje cg ikomeye cyane. Niyo mpamvu biba byiza iyo wihutiye kujya kwa muganga, bakagusuzuma bakareba neza Impamvu yayiteye, byaba ngombwa bagahita baguha ubuvuzi bw’ibanze.

 

Sinezite yoroheje akenshi ikunda kugenda mu cyumweru 1 cg 2 iyo ufashe imiti neza. Naho ikomeye yo isaba kureba muganga w’inzobere cg gukomeza gufata imiti, ivura ibimenyetso biba byagaragaye.

Dore uko wakwirinda iyi ndwara:

1. Kugira isuku ihagije ku myambaro yawe

Gerageza kugirira isuku imyambaro wambara ndetse nibyo uryamamo kuko n’ibimwe mu bishobora gutuma urwara indwara ya sinezite mu buryo bworoshye.

2. kwita ku isuku y’amazuru yawe

Gerageza guhora usukura amazuru yawe, ntuzatume na rimwe hazamo imyanda kuko bishobora kukugiraho ingaruka bigatuma urwara iyi ndwara ya Sinezite.

3. Gusukura inzu ubamo

Gerageza gusukura inzu ubamo ndetse naho uba muri rusange, wirinde ko hari ivumbi ryagera mu nzu ubamo, kuko ni kimwe mu byagufasha kwirinda kwandura iyi ndwara.

4. Kwirinda ibintu bitumuka ndetse n’inyamaswa zifite ubwoya bwinshi

 

Gerageza kwirinda cyane inyamaswa zifite ubwoya bwinshi cyane kuko ubwo bwoya hari igihe buba bubitse ivumbi ryinshi ndetse ujye kure y’ibintu bitumuka cyane kuko bishobora kuba intandaro yo kwandura sinezite.

Mu gihe waba ubonye ibimenyetso twavuze haruguru birimo kubyimbagana ndetse no gututumba ibinogo by’amazuru, ihutire kujya kwa muganga akuvure hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ko wafatwa n’ubwoko bwa sinezite ikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button