Indwara y’ifumbi y’amenyo ni indwara yo kubyimbirwa kw’ishinya, kenshi iterwa na infection ituruka kuri bagiteri. Iyo itavuwe hakiri kare, ishobora kuba indwara ikomeye cyane yo gutangira guhunguka kw’ishinya n’amenyo (periodontitis), izi ndwara zombi ni zimwe mu ndwara zikunda kuzahaza abantu batandukanye ku isi hose.
Indwara y’ifumbi igaragara mu byiciro bitandukanye; iyo ugifatwa, ishinya irabyimba hanyuma igatangira kuva amaraso. Ibyo bishobora kuba mu gihe woza amenyo, cyangwa amaraso akava nta mpamvu igaragara ibiteye.
Indwara y’ifumbi iterwa n’iki?
Indwara y’ifumbi iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, ahanini zigenda zihoma ku menyo; zibasira aho ishinya ihurira n’amenyo, ibi akenshi biterwa n’utuntu tugenda dusigara mu kanwa nyuma yo kurya ntiwoze amenyo. Iyo zitavanyweho, zishobora gutuma ishinya ibyimba.
Uko iminsi igenda ihita, ishinya itangira gutandukana n’iryinyo, ibyo bigatuma za mikorobe zitangira kororokera hagati y’amenyo n’ishinya, nuko igatangira kwangirika. Iyo mikorobe zikomeje kwirundanya ku ryinyo cyangwa munsi yaryo, zikora urubobi ku ryinyo, nuko bagiteri zikarutwikira. Nyuma y’igihe rurakomera rukarushaho gufata ku ryinyo, ntirupfe kuvaho byoroshye cyereka igihe hitabajwe abaganga.
Ifumbi iyo itavuwe neza bishobora gutera ibibazo bikomeye ku menyo, aho atangira gutandukana n’ishinya. Si ibi gusa kuko binatera ikibazo indi mikaya ifashe amenyo n’urwasaya, nuko amenyo agatangira korohera cyane no kuba yahunguka cg akangirika bikomeye, kuburyo hitabazwa abaganga b’amenyo mu kuyakuramo.
Ibimenyetso n’ibiranga indwara y’ifumbi
Indwara y’ifumbi iyo igifata uyirwaye, akenshi ntago ibimenyetso bihita bigaragara, biza nyuma imaze kumurenga.
Abantu benshi bashobora kuyigira ariko ntibagaragaze ibimenyetso, gusa bimwe mu bigaragara ni ibikurikira:
- Kugira ishinya yorohereye, itukura cg ibyimbye
- Ishinya izana amaraso mu gihe uri koza amenyo ukoresheje uburoso cg indodo.
- Ishinya itangira komoka ku menyo
- Gutakaza amenyo cg kumva ajegajega, ibi bijyana no gutangira kuvunguka
- Amenyo atangira gutandukana mu gihe uhekenya ibintu ibikomeye
- Kugira amenyo wumva akubabaza cg ukababara mu gihe uri guhekenya, bishobora no gutuma avamo gutyo.
- Gucukuka kw’amenyo bitwe n’ifumbi
- Kugira impumuro mbi idapfa kugenda kabone nubwo waba umaze koza amenyo
- Kuzana amashyira hagati y’amenyo n’ishinya
Mu gihe ugaragaje kimwe cg byinshi mu bimenyetso tuvuze haruguru,ni ngombwa kwihutira kugana muganga w’amenyo akaba yagusuzuma ukavurwa hakiri kare.
Hari ibindi bishobora gutera cg bikongera ibyago byo kurwara indwara y’ifumbi:
- Kunywa itabi
- Kurwara diyabete
- Isuku nke y’amenyo
- Imiti imwe n’imwe (aha twavuga; imiti yo kuboneza urubyaro, irinda ikizungera, steroids, imiti ifunga imiyoboro ya kalisiyumu ndetse n’iya kanseri)
- Ibyuma bishyirwa mu menyo nabi
- Gutwita (ibi biterwa n’ihinduka ry’imisemburo mu mubiri)
- Amenyo ahengamye cg atari mu kanwa neza
- Akoko (kuba hari abandi mu muryango bayirwaye)
- Kubura ubudahangarwa (ibi bishobora guterwa n’indwara zibugabanya nka HIV/AIDS)
Uko wakwirinda indwara y’ifumbi
Indwara y’ifumbi iravurwa igakira igihe wihutiye kugana kwa muganga w’amenyo hakiri kare. Igihe ishinya itarangirika cyane, kwa muganga bashobora gukuraho rwa rubobi, nuko amenyo agasubirana isuku yahoranye.
Uburyo bwo kuyirinda bwizewe;
- Koza amenyo buri munsi, kandi ku gihe uko umaze kurya.
- Kurya indyo ikomeza amenyo inagufasha gukomeza kurinda amenyo yawe
- Ni byiza kugerageza uko ubishoboye kwisuzumisha amenyo ku baganga b’amenyo (byibuze 2 mu mwaka)
- Gukoresha imiti y’amenyo myiza (aha ureba irimo fluor, niyo myiza mu kurinda indwara y’ifumbi)
Src: umutihealth