Amakuru

Sida irabica bigacika muri Eswatini

Raporo y’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora Ibarura, World Population Review, igaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kugira abaturage benshi banduye agakoko gatera SIDA, yashyize Eswatini ku mwanya wa mbere.

 

Nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Sida, UNAIDS, rigaragaje ko mu bari batuye Isi muri 2020 miliyoni 37.7 muri bo bari bafite agakoko gatera SIDA, World Population Review muri uwo mwaka yakoze ibarura hagendewe Ku bihugu, ibyarivuyemo bitangazwa muri 2023.

World Population Review yagaragaje ko mu 2020 Eswatini yari yihariye 26.8% by’abaturage banduye aka gakoko ku Isi yose.

Imwe mu mpamvu igaragazwa nk’aho ari yo nyamukuru itera ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA mu baturage b’icyo gihugu, ni uko benshi mu bagore bagituyemo bugarijwe n’ubukene, ibituma bishora mu buraya kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo, benshi bakanabukora batikingiye.

Iyi raporo igaragaza ko ibindi bihugu bikurikira Eswatini ari Lesotho ifite abaturage 21.1% banduye agakoko gatera SIDA mu 2020, Botswana igira 19.9%, Afurika y’Epfo igira 19.1%, Zimbabwe bakaba 11.9%, Namibia ikagira 11.6%, Mozambique ikagira 11.6%, Zambia igira 11.1%, Malawi yo yagize 8.1%, mu gihe Guinée Équatoriale yo yari ifite abaturage 7.3%.

Ibyo ni ibihugu bya mbere ku Isi byibasiwe kurusha ibindi ndetse UNAIDS igaragaza ko umubare munini w’abanduye agakoko gatera SIDA ari abo ku Mugabane wa Afurika.

UNAIDS yagaragaje ko mu bari bafite agakoko gatera SIDA mu 2020, abagera kuri 73 % muri bo bitaweho hifashishijwe imiti [ibinini] bisanzwe bikoreshwa mu kugabanya ubukana bw’aka gakoko mu mibiri yabo ntibazahare (Antiretroviral Therapy, ART), ariko ko byaje kurangira abandi 680.000 bahitanwe na ko cyangwa izindi ndwara bifitanye isano.

Iyi raporo igaragaza ko mu bihugu 52 bwakorewemo ibarura, u Rwanda ruza ku mwanya wa 19, umubare w’abaturage barwo bari bafite agakoko gatera SIDA mu 2020 bakaba 220.000 bangana na 2.5%.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye agakoko gatera SIDA mu 2021 ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafataga imiti igabanya ubukana bakaba 94%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button