Serivise yo gukuramo inda ku bushake yagejejwe mu bigo nderabuzima na Cliniques
Mu mpamvu zemewe zatuma ikigo cy’ubuvuzi gikuriramo umuntu inda harimo kuba utwite ari umwana, usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo; usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; cyangwa kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryo kuwa 29 Ugushyingo 2024 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, ryongereye ibigo by’ubuvuzi bishobora gutanga serivisi yo gukuriramo umuntu inda.
Impinduka rukumbi yakozwe iri mu ngingo ya gatanu igira iti “Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga cyemerewe na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano gukora nk’ibitaro, nk’ikigo nderabuzima cyangwa nka polikilinike. Icyakora, Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano ishobora kwemerera kilinike yujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma yo gusuzuma ibyo bisabwa.”
Mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima birenga 512, ndetse gahunda ihari ni uko mu myaka itatu iri imbere byose bizaba bifite abaganga ku buryo serivisi nyinshi zitangirwa ku bitaro zizaba ziboneka kuri ayo mavuriro.
Umuryango Uharanira Guteza Imbere Ubuzima, HDI Rwanda wagaragaje ko wishimiye impinduka zakozwe mu byerekeye gukuriramo inda ababikeneye.
Iti “Izi mpinduka ni intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bw’abagore n’abakobwa, cyane cyane mu guhangana n’ingaruka mbi zagiye zigaragara ku bakoreshaga inzira zitemewe (magendu), aho benshi bakomerekaga bikabije cyangwa bakanatakaza ubuzima.”
“Iki cyemezo ni intambwe izongera amahirwe yo kugera kuri serivisi z’ubuzima ziboneye, zizewe, kandi zihuse ku bagore n’abakobwa bakeneye iyi serivisi.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abagore n’abakobwa 4378 bakuriwemo inda bikorewe kwa muganga hagati y’umwaka wa 2020-2023 ku mpamvu zitandukanye.
Raporo ya RBC igaragaza ko 60% by’abahawe iyo serivisi basamye bafashwe ku ngufu, 32% bazikuriwemo kuko zibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana, 3% basamye ari abana, 2% basama inda batewe n’abo bafitanye isano ya hafi, mu gihe 1% basamye inda batewe n’uwo babanishijwe ku gahato.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti.
Muri rusange abangavu 394 bangana na 57,1% by’abakoreweho ubushakashatsi batewe inda nʼabari basanzwe ari inshuti zabo; 136 bangana na 19,7% batewe inda nʼabaturanyi babo; 52 bangana na 7,5% batewe inda nʼabo batari bamenyeranye, mu gihe 20 bangana na 2,9% batewe inda nʼabo mu miryango yabo.
Ni mu gihe abana babyaye mu 2023 bafite hagati y’imyaka 10 na 14 bagera kuri 75.
Amategeko ateganya ko uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru 22.