Guverinoma ya Sénégal yahagaritse internet igendanwa mu bice bitandukaye by’igihugu birimo kuberamo imvururu, mu rwego rwo guhagarika ubutumwa bukomeza guhererekanwa buhembera iyo myigaragambyo.
Iyo myigaragambyo yahungabanije Sénégal, aho abantu 16 ari bo amaze kubarurwa ko bishwe, naho abandi benshi bakomeretse.
Mu cyumweru gishize, Guverinoma ya Sénégal yahagaritse ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe, ariko abenshi babashije kubirengaho bakazikoresha baciye mu nzira zihisha aho baherereye.
Itangazo rigira riti “Kubera ko ubutumwa bwuzuye urwango kandi burwanya leta, internet igendanwa irahagarikwa by’agateganyo mu masaha amwe y’umunsi.”
Intandaro y’iyo myivumbagatanyo ni igihano cyahawe umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Ousmane Sonko, ku wa Kane, mu rubanza yakatiwemo gufungwa imyaka ibiri ashinjwa kuyobya urubyiruko.
Uyu mugabo wahabwaga amahirwe yo gusimbura Perezida Macky Sall, yahanaguweho ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu, abamushyigikiye bakavuga ko ubushinjacyaha bwakoreshejwe na politiki, kandi na Sonko yahakanye ibyaha byose.
Icyo gihano yakatiwe cyazatuma atitabira amatora ni cyo cyakorogoshoye abarwanashyaka be, birara mu mihanda bateza imvururu hirya no hino.
Mu bigaragambya ariko harimo n’igice cy’abarakajwe n’uko Perezida Macky Sall atazitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Gashyantare 2024, kuko manda ebyiri zemewe azaba azirangije.