AmakuruImikino

Rwanda Premier League yahaye icyubahiro Alain Mukuralinda witabye Imana

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya bbere mu Rwanda “Rwanda Premier League”, rwashyizeho umwanya wo kunamira Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma kubera uruhare yagize mu iterambere rya siporo mu Rwanda.

 

Inkuru y’urupfu rwa Alain Mukuralinda, yatangiye kuba kimomo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, ndetse iza no kwemezwa n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ko uwari Umuvugizi wungirije yitabye Imana.

 

Alain Mukuralinda yakoze imirimo itandukanye mu nzego z’ubutabera, imyidagaduro ndetse na Siporo kuko yashinze n’Ikipe ya Tsinda Batsinde yakinnye mu cyiciro cya gatatu igatwara n’igikombe byayihesheje kujya mu cyiciro cya kabiri.

 

Rwanda Premier League yashyizeho umwanya wo ku mwibuka, imenyesha amakipe yose y’Icyiciro cya Mbere ko “Ku mikino yose y’Umunsi wa 23 wa RPL, hazafatwa umunota wo kwibuka Alain Mukuralinda witabye Imana.”

 

Alain Mukuralinda witabye Imana ku myaka 55 ni umwe mu bahimbye indirimbo z’amakipe akomeye mu Rwanda. Izi zirimo ‘Tsinda Batsinde’ yahimbiye Amavubi, iya Rayon Sports, iya APR FC, iya Kiyovu Sports ndetse n’iya Mukura VS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button