Amakuru

RWAMAGANA: Abapolisi batangiye amahugurwa azabafasha guhugura bagenzi babo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa agenewe abapolisi bazajya bigisha abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 20, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).

Ubwo yafunguraga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa PTS, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya UNITAR.

Yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ishyira imbere amahugurwa nk’inkingi ikomeye yo kubaka ubushobozi mu rwego rwo guhangana n’ibyaha  byugarije isi ya none haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu mu gihe rwitabajwe.

Yakomeje avuga ko guhangana n’ibyo bibazo by’umutekano bisaba abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo kuzamura urwego rw’abakora mu nzego z’umutekano.

Ati:” Aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bagomba kubanza guhugurwa neza n’abarimu babifitiye ubushobozi kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo. Ni muri urwo rwego hateguwe aya mahugurwa kugira ngo iyo ntego ibashe kugerwaho.”

U Rwanda rwohereza abapolisi mu bihugu bitandukanye aho kuri ubu rufite amatsinda ane y’abapolisi muri Santarafurika, n’abiri muri Sudani y’Epfo.

U Rwanda rufite kandi muri ibyo bihugu abapolisi bakora nk’abajyanama (IPOs) n’abari mu myanya y’ubuyobozi barimo Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, uyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) na ACP Felly Bahizi Rutagerura ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ( UNMISS).

Elaine Maisonneuve wari uhagarariye UNITAR mu ijambo rye, yavuze ko bafite intego yo kuzamura urwego rw’ubumenyi n’ubushobozi rw’abacunga umutekano kugira ngo babashe guhangana n’ibihungabanya umutekano birushaho kugenda byiyongera hirya no hino ku isi, ari nako bihindura isura uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button