Amakuru

Rutsiro:Veterinaire w’Umurenge ari mu maboko atari aye azira inka ya Girinka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023, rwafunze umuvuzi w’amatungo (Veterineri) w’Umurenge wa Kivumu akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta aho yanyereje inka yo muri gahunda ya Girinka.

 

Akurikiranweho kugurisha inka yo muri gahunda ya Girinka yari igenewe umuturage, ku bihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bikaba byarabereye mu Karere Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyunju, Umudugudu wa Tarafiporo.

Uwafashwe afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kivumu, mu gihe dosiye iri gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

Icyaha uwo muvuzi w’amatungo akurikiranyweho gihanwa n’ingingo ya 10 y’Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha yitwaje umwuga akora akanyereza umutungo wa Leta awukoresha mu nyungu ze bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button