Amakuru

Rutsiro:Serivise mbi mu Bitaro bya Murunda irahangayikishije

Laboratoire y’ibitaro bya Murunda biherereye mu Mirenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro

Ahagana I saa kumi n’ebyiri z’igitondo usanga abifuza serivise z’ubuzima mu bigo bitandukanye zibitanga bazindutse kugirango bahabwe serivise z’ubuvuzi n’abaganga cyangwa abafasha b’abaganga bamenyerewe nk’abaforomo.
Gusa siko bimeze mu bitaro bya Murunda biherereye mu Karere ka Rutsiro aho usanga umurwayi ahagera mu yarubika ariko kwitabwaho bikaba ikibazo.
Amakuru agera kuri Kivupost.rw yatanzwe nuwaje kuhivuriza utashatse ko amazina ye atangazwa ;yabuze ko uhagera ukabona abakaguhaye serivise ariko ukababura ubabona.
Ati :
“Urahagera ukabona bahari ariko ugashaka icyo barigukora bikakuyobera;ubona umwe ahiduka undi agenda ariko ugashaka umusaruro ukawubura.”
Uyu wabiganye ahagera I saa kumi n’ebyiri yabonye umwakira ahagana I saw yine nabyo byagoranye.
Ati :
“Byagoranye kugirango nitabweho;Ese njye ko nshoboye kubivuga abatabivuga bo bamerewe bate;nibatange serivise nziza kuko nicyo bahemberwa.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda Dr Jean Pierre Nkunzimana yabwiye Kivupost ko Ibyo ataribyo ari ukubeshya ;ko Nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko agashakisha uwo muntu wabuze serivise akamubura.
Ati :
“Nabibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko ngerageza guca mu maserivise hose ndamuheba;ibyo rero njye mbifata nko kubeshya.”
Ku murongo wa Terefoni igendanwa Kivupost yabajije Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madame Murekatete Triphose avuga ko ayo makuru atarayazi ko ari ubwambere ayumvise ko bagiye kuyakurikiranira hafi.
Ati :
“Ntabyo twarituzi gusa tugiye kubikurikirana tumenye ukuri kwabyo.”
Gusa uyu Muyobozi yagarutse kuri Gahunda yo gutanga Serivise nziza avuga ko ari inshingano z’umukozi gutanga Serivise nziza ku bamugana.
Ati :
“Gutanga serivise ni inshingano kuyitanga;niyo mpamvu iyo utayitanze uko bikwiye ubibazwa.”

Ibitaro bya Murunda biherereye mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro akaba ari ibitaro bitangirwamo serivise hafi ya zose zitangirwa ku rwego rw’ibitaro by’Akarere.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button