Rutsiro:Biranugwanugwa ko abakozi baherutse gucyekwaho kwiba ibyagenewe abibasiwe n’ibiza bamaze kwirukanwa
Amakuru akomeje gucicikana ni uko biturutse ibukuru, akarere ka Rutsiro karaye gafashe umwanzuro wo kwirukana abakozi 5 baherutse gutabwa muri yombi bagafungwa bakekwaho kurigisa inkunga (Imyambaro) z’abagizweho ingaruka zatewe n’ibiza by’imvura biherutse kwibasira aka karere muri rusange. Akarere karuciye kararumira.
Amakuru agera kuri Kivupost avuga ko Inama y’umutekano itaguye y’aka karere yateranye ku mugoroba wo kuri uyu kabiri, tariki 16 Gicurasi 2023, ariyo yafatiwemo umwanzuro wo kwirukana aba bakozi burundu hatitawe ko Urukiko rushobora kubagira abere, bikarangira bashoye akarere mu manza.
Andi makuru yageze ku kivupost akomeje guhwihwiswa ngo ni uko Ubuyobozi bw’akarere bwafashe uyu mwanzuro bubigiriwemo inama na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Eduard kubera ikimwaro aba bakozi bateje akarere.