Amakuru

Rutsiro:Batanu mu bakozi b’akarere bafunze bakekwaho kwiba imyenda yagenewe abahuye n’ibiza

Aba bakozi bafunzwe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, tariki 14 Gicurasi 2023, harimo abakozi 2 b’urwego rwa Dasso, abakozi 2 b’Urwego rw’Akarere ndetse n’umushoferi w’Akarere.

Aya makuru Kivupost.rw yayahamirijwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose.

Ati “Amakuru yo kuba hari abakozi b’akarere bafunzwe ni ukuri, aho bakekwaho gutwara imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.”

Murekatete yasabye abakozi guharanira gukora umurimo unoze kandi bakanga umugayo bakanyurwa n’umushahara bahabwa.

Aba bafunzwe amakuru avuga ko bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Amakuru kandi agera kuri Kivupost.rw ni uko aba bakozi bafunzwe bitavugwaho rumwe.

Iyi myambaro yatangiye guhabwa abasizwe iheru heru n’ibiza byatewe n’imvura iherutse kwibasira aka karere n’u Rwanda muri rusange, dore ko amakuru avuga ko 135 aribo bamaze kumenyekana ko bahitanwe nabyo mu Gihugu hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button