Rutsiro:Bakomeje guhangana n’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bagasaba inzego z’umutekano kubaba hafi
Amakuru aturuka i Rutsiro aravuga ko mu Kagari ka Kanjenje no mu kagari ka Bubyoni mu murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro hagaragara abaturage (ibihazi)byirara mu birombe bicukura amabuye y’agaciro .
Amakuru aturukayo kandi aravuga ko umwe mubayobozi n’inzego z’ibanze udashyigikiye abakora ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariwe udahwema gutanga amakuru Kugirango ubwo bucukuzi bukorerwa mu mudugudu wa kigabiro mu Kagari ka Bunyoni mu murenge wa Kivumu bube bwahagarara.Uyu Muyobozi avuga ko Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu ya Gitwa, Kigabiro, na Rusisiro iboneka mu tugali 2 aritwo KABUJENJe na BUNYONI
Basaba inzego z’ibanze kubarwanaho kuko imirima yabo iri kwangizwa n’abasore bacukura amabuye y’agaciro( colta ) iboneka mu mugenzi wa kigomero kubera uburyo aba bakora ubucukuzi butemewe banyirimirima bababuza bakabakubita Bakaba basaba inzego z’umutekano Gukora ibishoboka ngo ibyo bikorwa bihagarare dore. Ko nabo bacukura babirwaniramo bagakomeretsanya
Aya makuru kandi yemejwe n’Ubuyobozi bw’utugari tubiri aka Kabajenje naka Kabunyoni ubucukuzi butemewe bukorerwamo Nkuko Kopi y’ibaruwa dufite ibigaragaza.
Akarere ka Rutsiro gafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro yagiye afatwa naba Rwiyemezamirimo ;ugasanga bataka kwibwa amabuye yabo aho usanga hari abiswe ibihazi birara muri ibyo birombe bacukura.