Iyobokamana

Rutsiro: Umwana w’imyaka 12 wafashwe n’uburwayi budasanzwe aratabarizwa n’umuryango we

Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge Kigeyo Akagari ka Nkora mu ntara y’Iburengerazuba, haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 witwa Imanifashe Divine, wafashwe n’uburwayi budasanzwe ndetse akaba yaravujwe ariko bikanga.

Nkuko amakuru atangwa n’umubyeyi wa Divine witwa Hagumirema Déogratias abivuga, ngo umukobwa we yavutse ameze neza gusa ubwo yari agize amezi atatu yatangiye kuzana uduheri ndetse tugenda dukwirakwira ku mubiriwe wose, uko iminsi yagenda yisunika niko bya biheri byagiye bikomeza gukura ndetse bigera aho byuzura umubiri.

Uyu mugabo yavuze ko kandi batangiye kujya bajya kumuvuza ahantu hatandukanye mu mavuriro ya Kizungu ndetse no mavuriro ya Kinyarwanda ariko nta kintu nakimwe byigeze butanga kuko uburwayi bwakomeje kwiyongera cyane ndetse ubushobozi bugeraho burabashirana, ikindi ngo uriya mwana we ntashobora gusinzira bitewe n’ubwo burwayi.

Hagumirema yakomeje avuga ko bafasjhe umwanzuro wo kumujyana ku bitaro bya Murunda ngo barebe ko umwana wabo yavurwa agakira ariko uburwayi burakomera aho uruhu rwe rwari rwamaze kwangirika cyane ndetse byageze aho umubiri we wuzuraho ibintu bimeze nk’amagaragamba.

yagize ati “Twamujyanye ku bitaro bya Murunda kugirango turebe ko yavurwa agakira ariko bakomeje kugerageza kumuvura ariko biranga, umubiri we wari wuzuyeho ibintu bimeze nk’amagaragamba ndetse bimwe babikuragaho bikavaho ariko ibindi bikanga babishishura, babonye bikomeje kugorana bahita bambwira ko ngo kumujyana kuvurirwa muri CHUK”.

Uyu mugabo yavuze ko umukobwa we yumva ameze neza iyo bamusize amavuta atumizwa mu bitaro bikuru bya Gisirikare bya Kanombe, aho yavuze ko amacupa atatu bayakoresho mu gihe cy’ukwezi kumwe agura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 24 nkuko amakuru dukesha kigalitoday abuvuga.

Hagumirema yakomeje avuga ko kugeza ubu nta bushobozi afite bwo kuba yavuza umwana we buriya burwayi afite kuko bitewe n’igihe umukobwa we yafatiwe n’uburwayi amaze kugurisha imitungo myinshi ashaka uko yamuvuza ndetse ngo amafaranga yaramushiranye bikaba byarashyize n’umuryango wabo mu bukene bukomeye cyane, akaba asaba Leta y’ubumwe kuba yamufasha akavuza umwana we kuko abona ko uburwayi afite bushobora gukira.

Yagize ati “Turasaba Leta yacu ubufasha kuko ni umubyeyi , ikindi turasaba n’abantu bafite ubushobozi ndetse bafite n’umutima utabara badufashe turebe ko twavuza uyu mwana wacu kuko arababaye pe, iyo turi kumwe akarira arimo kwishimagura aribwa mu gihe amavuta tumusiga yashize birambabaza cyane gusa ntakundi mba nabigenza, gusa ikigaragara turamutse tubonye ubushobozi uyu mukobwa wacu yavurwa ndetse agakira”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button