Imikino

Rutahizamu Byiringiro League yagarutse mu myitozo y’ikipe ya APR Fc

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya APR Fc, Byiringiro Lague wari umaze iminsi ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’Ubusuwisi, yamaze kugaruka mu myitozo mu ikipe ya APR Fc yitegura imikino ya shampiyona.

Nkuko amakuru ahari abivuga, uyu rutahizamu yavuye mu Rwanda agiye gukora igeragezwa mu gihugu cy’Ubusuwisi nyuma y’uko ikipe ya Fc Zurich ibarizwa muri kiriya gihugu yari yohereje ubutumwa ikipe ya APR Fc ibasaba kohereza Byiringiro League kujya gukora igeragezwa.

Ubwo uyu rutahizamu Byiringiro League yari amaze iminsi mu gihugu cy’Ubusuwisi, mu bitangazamakuru bitandukanye hacicikanye inkuru yavugaga ko uyu mukinnyi yamaze gusinyira ikipe ya Fc Zurich amasezerano y’imyaka itatu, gusa ayo makuru yaje kunyomozwa n’ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc Byiringiro League asanzwe akinira, aho bavuze ko n’amakuru y’uko uyu mukinnyi yagiye gukora igeragezwa muri FC Zurich atari ukuri.

Byiringiro League yagarutse mu myitozo nyuma yo kuva mu Busuwisi

Uyu mukinnyi akaba yaragarutse mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021 ahita ashyirwa mu kato, Nyuma yo kuva mu kato rutahizamu Byiringiro League yahise asanga bagenzi be i Shyorongi aho ikipe ya APR Fc isanzwe ikorera imyitozo ndetse ku munsi wejo hashize akaba yarakoranye na bagenzi imyitozo bitegura gukomeza imikino ya shampiyona.

League wambaye isengeri ya orange yakoranye n’abandi imyitozo ku munsi weho hashize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button