Amakuru

Rusizi:Yozefu na Mariya ko batarwanaga;Muhammed ko atarwanye n’abagore be ;mwe murwana mupfa iki?Vice Mayor Munyemanzi

 

Umuyobozi w’Akarere WUngirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Ndagijimana Louis Munyemanzi yabigarutseho mu cyumweru cy’Umujyanama cyatangijwe n’Akarere ka Rusizi mu Rwego rwo gusuzuma ibyagezweho mu Karere ka Rusizi nkuko icyerezo cya Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Ibi yabigarutseho ubwo yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye agaruka ku kubana mu makimbirane bikunze kuranga abashyingiranywe.
Yavuze ko atari byiza kubona ingo z’abashyingiranywe zibana mu makimbirane ibintu biteye isoni Kandi bisebetse ;bitagakwiye kuranga umuryango nyarwanda kuri Iki gihe?
Yagize ati:
“Ntabwo dushaka ko umuryango nyarwanda ubana mu makimbirane nimubane neza ;mwumvikane mubane neza nkuko abakristu cyangwa abemera Imana babana.”
Aha nibwo yagarutse ku ijambo ry’Imana avuga ko ingo zagakwiye kubana mu mahoro bakigira Ku rugo rwa Yozefu na Bikiramariya ku bakristu na Mohamad ku bayisiramu.
Ati:
“Nimwigire kuri abo nk’abakristu mubane neza ;mwigire kuri izo ngo naho kubaho mushondana ;murwana ntacyo byabagezaho;ntanubwo umuryango nyarwanda wakubakwa gutyo.”
Yatanze ubutumwa ko umuryango udatekanye utuma abana bo muri uwo muryango baba inzererezi bigatuma Leta igira umutwaro kuri abo bana.
Ati:
“Akenshi imiryango ibanye nabi itera ubuzererezi ku bana bo mu muryango bigatuma babera umuzigo leta;abo bana nibo bavamo ibisambo ;abanywi b’urumogi n’ibindi bibi.”
Niyo mpamvu akarere ka Rusizi katangije gahunda nyinshi zigamije gukumira ubuzererezi mu bana b’u Rwanda aho akarere katangije ubukangurambaga bwise “Marayika murinde Nawe ni Uwawe”
Ubu bukangurambaga bugamije kwegera abana bafite bene ibyo bibazo kubafasha kugirango babivemo ;akarere gafatanyije n’abaterankunga batandukanye yaba abafatanyabikorwa barimo abanyamadini;abikorera n’indi miryango yabagiraneza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button