Rusizi:Yahushije ababyeyi be umupanga yanze kujya ku ishuri;yadukira insina
Ibi bibaye ahagana i saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo ubwo umwana witwa Tuyizere Kevin wo mu mudugudu wa Bunyereli mu kagari ka Kiziho mu murenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi wigaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Bwiza giherereye mu murenge wa Gikundamvura akanguriwe n’ababyeyi be kujya kwishuri akabyanga agashaka gutema Papa we;yamuhusha agatemagura insina.
Amakuru agera kuri Kivupost avugwa n’Umubyeyi we Ngabitsinze Jean De Dieu nuko uwo mwana Kevin Tuyizere w’imyaka 14 amaze hafi ibyumweru bibiri adakandagira ku ishuri ibintu bihangayikishije umubyeyi we.
Bivugwa ko uwo mwana yirirwa azerera muri centres za hafi aho agataha umugoroba ;ababyeyi bamubaza impamvu atagiye ku ishuri akavuga ko azica umuntu.
Uyu mubyeyi kandi Ngabitinze Jean de Dieu arasaba ubufasha inzego zitandukanye kugirango zimufashe umwana abe yasubira ku ishuri akomeze amasomo ye ariko adakomeje kuba inzererezi.
Ati:
“Ndasaba ubuyobozi kumfasha uriya mwana agasubira mu ishuri kugirango akomeze amasomo ye ave mu burara bwamuganisha ahabi.”
Umuyobozi w’umudugudu wa Bunyereli Bwana Niyodusenga Philbert yabwiye Kivupost ko bagiye gukora ibishoboka uwo mwana agashakishwa agasubizwa mu ishuri agakomeza amasomo ye.
Ati:
“Ubuyobozi bw’umudugudu wa bunyereli twababajwe na kiriya gikorwa turigushaka umwana watemye ziriya nsina kugirango asubizwe ku ishuri ariko abanje kwigishwa no kumukundisha ishuri mu rwego rwo gukomeza amasomo ye.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye aho uyu mwana aherereye buvuga ko bukomeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri aho ku munsi w’isoko cyane cyane ku wa kabiri harebwa abana babujijwe kujya ku ishuri bazanywe mu isoko inzego zose zigakorana yaba iz’umutekano n’iz’ibanze abana bagasubizwa ku ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Bwana Kimonyo Kamali Innocent yavuze ko baribafite abana 127 bataye ishuri ariko kuri ubu hakaba hamaze kugaruka 114 hakaba hasigaye 10 bo mu mashuri abanza na batatu bo mu mashuri y’isumbuye.
Ati:
“Duhanganye n’ikibazo cy’abana bata ishuri tumaze kubagarura hafi ya bose hasigaye abana 13 harimo icumi bo mu mashuri abanza na 3 bo mu mashuri yisumbuye urumva rero ko uriya atakiyongeraho ahubwo arajyanwa ku ishuri.”
Hashize iminsi humvikanye ko kubera amahirwe Leta y’u Rwanda iha buri mwana w’umunyarwanda yo kwiga inzego zitandukanye zigomba gushakisha abana bose bataye ishuri kugirango bige dore ko yaba gahunda ya School feeding yari imbogamizi leta yayishoyemo amafaranga mu rwego rwo kuruhurira ababyeyi batakaga ubukene bigatuma bamwe babigira urwitwazo rwo gutuma abana bava mu mashuri.
Bbirababaje !