Rusizi:Yafashwe arongora umukazana we
Umugabo wo mu mudugudu wa Makoko mu kagari ka Kiziho mu murenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi witwa Musabyimana Jean Pierre ufite umugore we w’isezerano yafatiwe mu nzu y’umuhungu we witwa Byiringiro Jean Pierre baturanye arimo kurongora umugore we.
Abavuganye na Kivupost bahamije iby’iryo shyano bavuga ga ko batunguwe no guhuruzwa bafatiye uwo mugabo Musabyimana Jean Pierre arongoye umukazana we.
Uwitwa Maurice ukorera Mudugudu amucururiza muri uwo mudugudu wa Makoko yavuze ko ibyo byabaye ahagana i saa tanu z’ijoro ubwo basohoraga uwo Musabyimana ku mukazana we yambaye ubusa.
Ati:
“Iyo si ikinamico byabaye ahagana i saa tanu ubwo basohoraga Musabyimana Jean Pierre mu nzu y’umuhungu we yarari kurongora umukaza we;byabaye ntawe utabihamya kuko byabaye ku mugaragaro izuba riva.”
Kivupost yegereye umuhungu wowe Musabyimana Jean Pierre avuga ko ibyo ari ukubeshya ahubwo basanze ise ari iwe aje kuhashaka umuntu ariko atari yambaye ubusa.
Ati:
“Nibyo yaje iwanjye nijoro ndahari ariko mpamusanze avuga ko yaraje gushaka Umuntu aramubura aragenda.”
Amakuru ahamye Kivupost yamenye nuko uwo Musabyimana yazindutse ku muhungu we Byiringiro Jean Pierre agasaba imbabazi mu rwego rwo gucyemura ikibazo cyabaye kugirango adakomeza guseba nk’umugabo warongoye umukazana we.
Ku murongo wa Terefoni igendanwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiziho ibi byabereyo Bwana Mpawenimana yabwiye Kivupost ko ayo makuru yayumvise ariko umuyobozi w’umudugudu yamubwiye ko ataribyo ahubwo ko habayeho ikibazo cy’ubusinzi umuhungu akabeshyera Papa we ko yarongoye umukazana we.
Ati:
“Ise n’umuhungu we biriwe basangira inzoga mu tubari two muri centre ya Makoko bigeze nimugoroba;humvikana amakuru ko Papa we yaba yamutaye ku kabari akajya ku murongora umugore we;rero ntabwo twabifashe nk’ukuri kuko umuryango wabo waje kubisubiramo mu gitondo bakabunga.”
Ariko nubwo bavuga ibi abaturage batuye umudugudu wa Makoko bavuga ko atari ubwa mbere ibyo bibaye kuko bizwi neza ko uwo Musabyimana Jean Pierre arongora uwo mukazana