Rusizi:yasanzwe mu mashyuza yapfuye
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 mu masaha ya mu gitondo mu mazi ya Mashyuza habonetse umurambo wasanzwe yapfuye.
Mbere yaho amakuru asakaye byagoranye kumenya imyirondoro ye gusa ahagana i saa tatu na mirongo ine z’ijoro ryo kuri Iyi tariki niho hamenyekanye ko ari umusore w’imyaka 18 witwa SINDAYIHEBA EMMANUEL mwene ngirababyeyi anicet na icyizanye bertilde utuye mu mudugudu wa bumaranyota, akagali ka nyamigina,mu murenge wa gikundamvura.
Uyu murambo wabonetse mu gihe mu gitondo habonetse igare rihaparitse hafi yayo mazi ariko nyiraryo arabura.
Ni amakuru yemejwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye ko uwo muntu yapfuye koko gusa hakaba hakomeje gushakisha imyirondoro ye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Bwana Kimonyo Innocent Kamali yagize ati:
“Yapfuye gusa hakomeje gushakwa imyirondoro ye kugeza magingo aya tukaba tutarayimenya.”
Mu gihe hataraboneka umuryango we ushakishwa magingo aya; abantu bakaba bamuyobewe,umurambo ugiye koherezwa mu bitaro bya Mibilizi kugirango ukorerwe isuzuma.
Mu mashyuza hakunda kugaragara imirambo yabapfuye irimo abajyayo biyahura gusa hakaba n’abandi bagwamo ku bw’impanuka bagiye kogamo.