Rusizi:Umukozi wa Ngali holdings arashyirwa mu majwi mu kubangamira abaturage
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023 nibwo umukozi wa Ngali Holdings witwa Ukurikiyinfura Juvithe yaje mu i Centre yahitwa I Nyakabuye ahafunga amazu atandukanye yihimura ku baturage avuga ko bamurega ku buyobozi bumukuriye.
Ni amakuru agarukwaho n’abaturage batuye kuri iyo centre aho bavuga ko abarembeje iyo yaje kuhakora nkuhatanga ubufasha nkuko ikigo cyabo kiba cyahamwohereje dore ko n’ubusanzwe atahakora.
Mu baganiriye na kivupost.rw bavuga ko bibabaje kumva umuntu atanga amakuru ku barya n’abakoresha icyenewabo mu kazi akabizira kugera acyingiwe inzu.
Nkomezi Gad[Wahinduriwe Amazina]yabwiye kivupost ko yafashe umwanzuro wo guhagarika ubucuruzi kubera gucibwa amfaranga bya hato na hato nuwo mugabo.
Ati:
“Ni akumiro kumva mpora ncibwa amafaranga ngo nuko nahamagaye Ubuyobozi bwa Ngali ko namureze kubera imikorere ye idahwitse;nafashe umwanzuro wo gufunga ubucuruzi nkazategereza igihe Juvithe azavira muri Ngali.”
Si uyu gusa kuko uwo munsi uwagize icyo atanga atamuhanye ahubwo hagahanwa utabyumva;ibyo byagaragazwa n’amwe muri ayo mazu y’ubucuruzi aho usanga hari ahuje ibibazo nayo yakinze ariko bo bakaba bakora.
Emerance Umutesi[Wahinduriwe Amazina] yagize ati:”urebye aya mazu yose usanga hari ahuje ibibazo nakinze ukibaza icyo ashingiraho bikakuyobera;ubwo se yavuga ko yashingiye kiki;turarambiwe.”
Abatwara amamodoka na ba Nyiramamodoka akoreraho bavuga ko babangamiwe nuyu mugabo ubacisha amafaranga bya hato na hato agamije kugira ayo yishyurira mu mufuka.
Amakuru kivupost ifite nuko mu cyumweru gishize yumvikanye n’umushoferi urwara Imodoka dufitiye ko atwara inkwi akaza kumuha ibihumbi icumi (10000)bikarangira amugambanjye akamuca ibihumbi maganabiri(200000)yishiriye ku mufuka afatanyije n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako gace ;umushoferi yatashye amaramasa nta Déclaration abonye.
Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bwa Ngali holdings bubivugaho ntibyadukundira ;tugerageza no kubaza Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda(RRA)ntibyadukundira bagira icyo badutangariza tukaza kukibamenyesha.