Amakuru

Rusizi:RIB yaganirije abaturage Ku mategeko ahana kwangiza ibidukikije

  • Tariki ya 19 Kamena 2023 ;Urwego rw’igihugu cy’Ubugenzacyaha(RIB) rwagiriye uruzinduko mu kagari ka Rasano mu murenge wa Bweyeye ho mu Karere ka Rusizi mu Rwego rwo kuganiriza abaturage kwirinda ibyabateranya n’ibidukikije bashobora kwangiza.

Mu kiganiro Umuyobozi wa RIB Ushinzwe gukumira ibyaha bibangamira ibidukikije David  Bwimba avuga ko RIB icyo iba igamije atari ugufunga ahubwo ari ukwigisha abaturage mu rwego rwo gukumira ibyaha.

Ati:

“Mbere yo guhana habanza kwigisha;twafashe ibice byose bikora ku maparike(Parcs)mu rwego rwo kumenya amategeko ahana ibyaha bijyanye n’ibidukikije;rero turasaba buri munyarwanda wese kubungabunga ibidukikije bikabaho byigenga.”

 

Uyu Muyobozi muri RIB yagarutse ku itegeko rishobora gutuma umuntu afungwa kubera ko yishe inyamaswa muri Parike.Asobanura iby’iryo tegeko yavuze ko mu rwego rwo guca abahigi muri Pariki iryo tegeko ryashyizweho.

Abisobanura yabwiye kivupost ko iryo tegeko risobanutse.

Ati:

“Umuntu wishe inyamaswa yo muri Parike;iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifingo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka icumi(10).”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye Bwana Ndamyimana Daniel yavuze ko ibyaha byo kwangiza idukikije ari ugucukura amabuye muri Parike ya Nyungwe ibyo bakomeje gukorana n’inzego kugirango bishoboke.

Ati:

“Ibyaha bibangamiye ibidukikije ;ikiza ku isonga ni ugucukura amabuye y’agaciro muri Parike;guhiga byo ntabwo bigiteye inkeke;kuko Cases ziri mu butabera zagabanutse nkuko bigaragazwa na Raporo zitandukanye.”

Kuva 2017 ;Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwasizeho igisata cyo gukurikirana ibyaha bikorerwa ibidukikije mu rwego rwo kubirinda no kubisigasira aho wasangaga bikorwa akenshi kubera ubujiji usanga umubare w’abahigi wariyongereye ariko kuri ubu ibyo bikaba byaracitse mu turere dukora ku mapariki gusa hakaba hatabura ba Rusahurira mu nduru aribyo RIB yahagurukiye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button